00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Imiryango 20 y’abamugariye ku rugamba yashyikirijwe inzu yubakiwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 October 2023 saa 07:56
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yashyikirije imyaryango 20 y’abari abasirikare bamugariye ku rugamba, inzu zo guturamo, bavuga imyato Perezida Paul Kagame ukomeje kwita ku buzima bw’abaturage n’iterambere ryabo.

Izi nzu zubakiwe iyo miryango ziri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Bihingwa, ahasanzwe hubatswe umudugudu utujwemo abantu batandukanye.

Abubakiwe izo nzu, abenshi bahuriza ku buzima butari bwiza bari babayemo, bagashimira Perezida Kagame ukomeje kubazirikana no kubafasha mu iterambere ryabo.

Ntirampeba Jean Pierre wasezerewe mu Ngabo mu 2004, yavuze ko yari asanzwe abayeho mu buzima bwo guca inshuro ari no mu bukode na bwo bwamugoraga.

Ati "Ubu ndishimye cyane kuba mbonye inzu nziza yo gutuzamo umuryango wanjye. Mfite abana bane n’umugore ariko twabagaho mu buzima bwo gukodesha no guca inshuro. Ubu ngiye gutera imbere, ndashimira komisiyo n’umubyeyi wacu Perezida Kagame uhora aharanira iterambere ryacu n’imibereho myiza. Mumunshimirire abyumve."

Bagirubwiko Théodomire, na we yagize ati "Mumfashe dushimire Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame uhora atugezaho ibyiza, namwe murebe inzu baduhaye zubatswe neza zirakomeye, zifite amazi, ibikoresho byose byo mu nzu birimo, ntitwabona uko tubivuga. Perezida aduhaye agaciro nk’abamugariye ku rugamba natwe ntituzamutererana."

Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie yashimye ubufatanye bwaranze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inkeragutaba ariko by’umwihariko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora abatera inkunga.

Ati "Ibi byishimo, aya mahoro tuyakesha Perezida Kagame kuko ibi byose bikorwa hano n’ahandi hirya no hino, niwe udutera inkunga niwe udushakishiriza abafatanyabikorwa ariko by’umwihariko ni we wadushyiriyeho inzego nziza kugira ngo tubigereho. Uwabyirengagiza yaba adashima."

Yakomeje asaba abahawe izi nzu gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, birinda icyabuhungabanya.

Ati "Murasabwa gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kubana neza n’abo musanze hano kandi izi nzu mukazifata neza muzirinda kwangirika kugira ngo murusheho gukomeza ibikorwa bibateza imbere."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yasabye abari muri uyu mudugudu gusigasira ibyagezweho by’umwihariko umutekano, yibutsa ababa bafite abavandimwe bakiri mu mashyamba ya Congo kubashishikariza gutaha kugira ngo basangire ibyiza n’iterambere riri mu Gihugu.

Inzu zatashywe uyu munsi ni izubakiwe imiryango 12 mu Karere ka Nyabihu, izindi zubatswe mu Turere twa Nyaruguru, Gisagara, Huye na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo. Zifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni cyo hanze ubwogero n’ubwiherero ndetse abazihawe bashyiriwemo intebe, ameza, ibitanda n’ibiryamirwa.

Buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 15 kandi Komisiyo ivuga ko izakomeza kwita ku buzima n’imibereho y’abasezerewe hagamijwe iterambere ryabo.

Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie yatashye izi nzu
Imiryango 20 y’abamugariye ku rugamba yashyikirijwe izi nzu yubakiwe
Buri nzu yubatswe mu buryo buyiha ubushobozi bwo kwakira imiryango ibiri
Buri nzu ifite ubwiherero, igikoni n'ikigega cyo gufata amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages