00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Imiryango 200 yimuwe mu manegeka igiye kubakirwa umudugudu

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 28 February 2015 saa 10:03
Yasuwe :

Imiryango 200 yimuwe ahantu h’amanegeka mu Karere ka Nyabihu igiye kubakirwa umudugudu wiswe Green Village mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Kabyaza, ukazatwara miliyari imwe na miliyoni esheshatu.

Ngabonziza Prime Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere twa Nyabihu na Musanze, yagaragaje ko mu kwezi kwa gatatu hagiye gutangira kwishyurwa abaturage bari ahazubakwa uwo mudugudu, bityo imirimo yo kubaka ikazahita ikomeza.

Ngabonziza ati “Amacumbi 200 tugiye kubaka azatuzwamo imiryango 200 y’abaturage bimuwe mu duce tw’amanegeka muri Nyabihu , buri nzu izaba ifite ibyumba bitatu , akarima k’igikoni n’ibindi byose bizatuma babaho neza.”

Umuyobozi w'umushinga wo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe Ngabonziza Prime agaragaza ibigiye kwibandwaho muri uyu mwaka

Ngabonziza yasobanuye ko impamvu uwo mudugudu wiswe Green Village, ari uko hazakoreshwa uburyo bwose guca ibiti bikagabanywa ahubwo hafi ya buri rugo byibura hakazaba hateyeho ibiti bitatu.

Yagize ati “Abaturage muri ayo macumbi bazajya bacana ‘Biogaz’ bityoburi muryango uzahabwa inka kugirango iyo ‘biogaz’ iboneke, ndetse bazanakoresha imirasire y’izuba mu gucana mu nzu zabo.”

Ayo macumbi azubakwa mu gihe cy’umwaka umwe gusa uhereye igihe imirimo izaba yatangiriye nk’uko byavugiwe mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi b’uwo mushinga ushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere twa Nyabihu na Musanze ndetse n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere (Rwanda National Resource Authority).

Gukora amatarasi y'indinganire biri mu bikorwa mu rwego rwo gufata neza ubutaka

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyabihu Mukaminani Angella yatangarije IGIHE ko impinduka z’umushinga batangiye kuzibona, kuko ubu uretse n’amaterasi agaragarira amaso, abaturage bayakora batangiye kugana ibigo by’imari bagahemberwamo batangira kwizigama.

Yagize ati” Uretse kuba isuri yatwaraga ubutaka yaragabanutse kubera amaterasi ari kuri hegitari zirenga 150, n’abaturage bacu batangiye kwizigama kuko iyo bakoze ayo materasi barabahemba ndetse bakanigishwa kuzibyaza umusaruro bateraho imyaka ijyanye n’uburyo hameze ndetse no gufumbira.”

Umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe washyizweho nyuma yo kubona ko uturere twa Nyabihu na Musanze twibasirwa n’ibiza ndetse n’inkangu bityo hakaba harihutirwaga.

Abaturage nibo bagira uruhare mu kwikorera amatarasi y'indinganire

Mu gufasha utwo turere twibasiwe n’ibiza ku buryo burambye hakorwa amaterasi y’indinganire, hagaterwa imigano ku migezi hagasiburwa amasoko y’amazi n’ibindi bikorwa bigamije gufata ubutaka n’amazi ngo bye kwangirika.

Umushinga ushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere twa Nyabihu na Musanze ufite manda y’imyaka ine ukaba waratangiye gukora mu 2014, bivugwa ko abaterankunga bakomeje kuboneka ibikorwa uwo mushinga ukora byagera no mu tundi turere tw’igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages