Bamwe mu bahoze ari inyangamugayo mu Nkiko Gacaca mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko amafaranga yabo y’ishimwe bahawe yariwe na bagenzi babo muri koperative yabahuzaga.
Radio 1 dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’isozwa ry’imirimo y’Inkiko Gacaca mu mwaka wa 2012, Inyangamugayo zahawe ishimwe na leta, maze bashishikarizwa n’inzego z’ubuyobozi kwibumbira mu makoperative kugira ngo ayo mafaranga bayabyaze inyungu.
Aba baturage bahoze ari Inyangamugayo z’Inkiko Gacaca bavuga ko ikizibabaza cyane ari uko inzego z’ubuyobozi ari zo zabashishikarije kwibumbira mu makoperative ariko zikaba zidashyira umuhate mu gukurikirana abariye ayo mafaranga yabo.
Umwe ati “Amafaranga yarabonetse baduha ibihumbi 10, bavuga ko bizanyura muri koperative ariko ntibabiduhereze mu ntoki, ubwo bigenze nyuma amafaranga muri koperative amwe bakajya bayaguriza abantu bamwe bakayishyura abandi ntibayishyure”.
Undi “Amafaranga yaratanzwe amaze gusohoka aho kugira ngo agarukire Inyangamugayo arakoreshwa n’abayafashe mbere haba umubitsi na baperezida bariho ku buryo nta kintu cyagarutse”.
Gusa kuba aya mafaranga yizi nyangamugayo z’Inkiko Gacaca mu Karere ka Nyabihu yarariwe na bagenzi babo ubuyobozi ntibubashe kubakurikirana ngo byagize ingaruka no ku iterambere ryabo aho basaba inzego zibishinzwe kubakurikirana no kuyabishyuriza.
Umwe mu bahoze ari nyangaugayo ati “Twe icyo dusaba ubuyobozi n’ukudukurikiranira ayo mafaranga iyo koperative ikajya ahagaragara ikaduha amafaranga yacu”.
Twahirwa Abdullatif, Umuyobozi wa Karere ka Nyabihu, na we yemeje iby’aya makuru avuga ko bamwe mu bari bari Inyangamugayo z’inkiko Gacaca babaye ba bihemu kuri bagenzi babo, ariko bagiye kugerageza kubishyuza ku neza nibyanga hitabazwe ubutabera
Ati “Bagize amakoperative, babaye inyangamugayo mu guca imanza ariko bageze muri koperative bagaha wenda umuntu amafaranga akayarya, icyo twari twababwiye ni uko niba iyo yari koperative izwi bakwiyambaza n’inkiko kuko twe icyo dukora ari ukubegera no kubahuza, ariko iyo binaniranye twitabaza inzego z’ubutabera”.



















TANGA IGITEKEREZO