Imwe mu mirimo abagore bavuga ko hari abagabo bagifite imyumvire y’uko bayikoze bafatwa nk’inganzwa irimo kurera abana no kubakorera isuku, guteka, kumesa cyane imyenda y’abagore babo, gusasa n’ibindi.

Ibarura ryakozwe n’Akarere ka Nyabihu mu 2018 ryagaragaje ko ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire riri ku kigereranyo cya 32,6%, naho uburyo umugore n’umugabo basangira imirimo yo mu rugo bihagaze kuri 39%.

Mukantaganda Annonciata wo mu Murenge wa Mukamira yabwiye IGIHE ko mu gace atuyemo abagabo bagifite imyumvire ko imirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore gusa ku buryo na bo babifashe nk’ihame.

Yagize ati “Imirimo yo mu rugo nko kumesa, guteka, gukorera isuku abana n’ibindi haracyari abagabo babona ko ari iyacu gusa, nk’ubu sinajya kuvoma ngo nsige inkono ku ziko ngo umugabo aze kundebera ko umuriro wazimye. Niba umwana yiyanduje ntahari agategereza ko nza cyangwa agahamagara undi wo kumukorera isuku. Umugabo ugerageje kugufasha mu rugo bavuga ko ari inganzwa muri aka gace dutuyemo. Nta bwuzuzanye bwaboneka mu rugo mu gihe cyose bikimeze gutyo”

Niyonsaba Rebecca na we yagaragaje ko hari imirimo mufatanya n’umugabo ariko hakaba n’indi akurekera ukirwariza.

Yagize ati “Umugabo mujyana mu murima mwahingura akicara ategereje ko umugaburira, ugashaka ibyo uteka, ufite amatungo ukayagaburira niko umwana ari kurira n’ibindi, umugabo ntagire icyo abigufashamo kubera kwiyumvisha ko bireba umugore we. Hari n’ubwo abigutamo akigira gufata agacupa iyo bimeze gutyo n’imvune ugira ntazimenya.’’

Yasabye ko abagabo bahabwa impuguro zihariye zo kwerekwa ko urugo rwubakwa n’ubufatanye muri byose.

Niyomugabo Vincent wo mu Murenge wa Rambura muri Nyabihu we yavuze ko imyumvire y’abagabo bafatanya n’abagore babo hari abayihuza n’uburozi.

Yagize ati “Ni byo koko abagabo bo muri aka gace turacyafite imyumvire y’uko uwakoze imirimo yo mu rugo aba ari nganzwa cyangwa yarozwe n’umugore. Kubona umugabo watetse cyangwa wameshe ni igitangaza, nanjye nihereyeho sinabishobora pe! Hari n’ubwo wabikora umugore akanga kuko na bo babimenyereye ariko birimo kugenda bihinduka kubera inyigisho duhabwa ku bijyanye n’uburinganire mu muryango.”

Akenshi usanga iyi migirire ishingiye ku muco wo hambere wahezaga umugore mu mirimo imwe n’imwe ukanaha umugabo ubudahangarwa ku yindi.

Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenzura ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Metha Lidia, yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukwigisha cyane abagabo no kongerera abagore ubushobozi.

Yagize ati “Haracyari abagabo bagifite imyumvire y’uko imirimo yo mu rugo iharirwa abagore cyane ko iba ivunanye nabwo ntibayihe agaciro. Ubu ikituraje ishinga ni ugukomeza ubukangurambaga bwisumbuyeho mu kwigisha abagabo ihame ry’uburinganire; ikindi ni ukongerera abagore ubushobozi mu nzego zose, tukanakomeza kwigisha abagabo n’abagore uburinganire icyo ari cyo cyane ko ababiri bashyize hamwe ntakibananira”

Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, WEF, yo mu 2018 yerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye.

Mu Rwanda, umugore ari mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu kuva mu mibereho myiza, ubukungu, umuco na politiki. Mu baturage basaga miliyoni 12 batuye u Rwanda, igitsinagore cyihariye 52%.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda rigena ko uburinganire ari ingenzi mu miyoborere y’igihugu kandi rigategeka ko nibura abagore bagira imyanya 30% mu nzego zose zifata ibyemezo.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 61.25%. Abagore kandi bagize 50% bya guverinoma na 40% by’inama njyanama z’inzego z’ibanze zose.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation) yagaragaje ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bw’imbere mu gihugu (GDP); bakaba baratinyutse kwihangira imirimo aho ubu bayobora 42% by’amasosiyete y’ubucuruzi yanditse mu gihugu na 58% by’ubucuruzi butanditse.

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kwitana ba mwana ku mirimo yo mu rugo byadindije ihame ry'uburinganire mu muryango
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kwitana ba mwana ku mirimo yo mu rugo byadindije ihame ry'uburinganire mu muryango
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Nyabihu n'abo mu mushinga ukorera muri ADRA Rwanda nyuma yo kubona iki kibazo bicaye hamwe hagamijwe kugishakira umuti urambye
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Nyabihu n'abo mu mushinga ukorera muri ADRA Rwanda nyuma yo kubona iki kibazo bicaye hamwe hagamijwe kugishakira umuti urambye