00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: RIB yaburiye abashakira indonke mu byaha ko batazihanganirwa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 October 2018 saa 02:05
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abagifite agatima ko gushakira indonke mu byaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ibishingiye ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi ko amategeko atazabihanganira.

Ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, bitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira.

Wateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ifatanyije na RIB hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle, yabwiye abaturage ko abashakira indonke mu byaha bazabiryozwa n’amategeko.

Yagize ati “Hari abantu bagishakira amaramuko mu byaha, nko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’ibindi byugarije abantu. Igihe kirageze ngo ababikora be kurebererwa, bazabihanirwa n’amategeko. Imbaraga za mbere ziri muri mwe, izo dushaka mu nzego z’umutekano nidushyira hamwe ibi byaha tuzabica burundu.”

Abaturage bitabiriye umuganda bemeza ko bazagira uruhare mu kurwanya ibyaha kuko bibangamira iterambere ryabo.

Tubehoneza Béatrice yagize ati “Dufite amahirwe yo kugira ubuyobozi butuba hafi. Nta mpamvu n’imwe yatuma tudashyira hamwe ngo duhangane n’ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku iterambere ryacu. Twiteguye gutanga umusanzu wacu tukabirwanya.”

Uwizeye Séraphin na we yagize ati “Ntitugomba gukoresha imbaraga zacu dushaka ibishyira ubuzima bwacu mu kaga, ahubwo tugomba kuzikoresha duhangana n’ibyaha byadindiza ubukungu bwacu n’ubw’igihugu. Twiteguye gutanga amakuru aho tubonye icyaha hose tunagikumira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo guhangana n’ibyaha.

Yagize ati “Dusanzwe twigisha abaturage kurwanya ibyaha no kubikumira ariko tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga turusheho kubigisha ingaruka zabyo zirimo gufungwa no gusubiza inyuma iterambere ryabo. Ni uburyo bwiza bwo kubikumira aho bitaragera.”

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu kandi banibukijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bakiri bato mu kwirinda kubyara abana b’umutwaro ku muryango n’igihugu.

Ibarura rigaragaza ko muri Nyabihu, 59% by’abana baho bagwingiye, kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2018, abagera kuri 333 bagaragaweho imirire mibi ikabije.

Abaturage bo mu Murenge wa Jomba bifatanyije na RIB gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Jomba
Abitabiriye Umuganda usoza Ukwakira muri Nyabihu bahawe impanuro zo kwirinda ibyaha birimo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, iby'ikoranabuhanga n'ibindi
Nyuma y'Umuganda abaturage bahawe ubutumwa na RIB bwo kurwanya ibyaha
Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Karihangabo Isabelle atanga ubutumwa bushishikariza abaturage kwirinda ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages