Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, ubwo umurambo we wagaragaraga yakaswe ubugabo.
Amakuru yabashije kumenyekana ni uko uyu mugabo waherukaga kuboneka kuwa Mbere tariki 18 Werurwe, ngo we n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, bavuye aho yabagamo bajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira.
Kuva icyo gihe yongeye kuboneka yapfuye, bikaba bikekwa ko yishwe kuko umurambo we wari ufite ibikomere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu abantu batatu baherukanaga na nyakwigendera batawe muri yombi.
Yagize ati "Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mu gitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye."
Yasabye abaturage ko n’iyo baba bafitanye amakimbirane, uburyo bwiza bwo kuyakemura ari ukugana ubuyobozi.
Umurambo wa Mugabarigira wahise ujyanwa mu bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzumwa, ndetse iperereza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwe rihita ritangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!