00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Yafatiwe mu cyuho ari guha ruswa Dasso

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 December 2021 saa 03:47
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Nyabihu ifatanyije n’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga Umutekano yafashe umugabo ukekwaho gushaka guha ruswa Dasso ngo arekure bagenzi be bari bafashwe bazira gusarura ishyamba ritarera.

Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanzi mu Mudugudu wa Nyamitanzi, yafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021.

IGIHE yamenye ko uyu mugabo yafashwe agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu umu-Dasso ngo amufashe kurekura bagenzi be bari bamaze gufatwa barimo gusarura ishyamba nta byangombwa.

Aba bagabo bakimara gutabwa muri yombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jomba.

Mugenzi wabo wagerageje gutanga ruswa ngo barekurwe, na we yatawe muri yombi ajya gufunganwa na bo.

Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko uhamijwe no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages