Abacuruzi baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu baje kurangurira mu madepo ya nyabugogo barinubira igihombo bakunda guterwa n’abo baranguraho babahangika imifuka yuzuye ibiribwa bishaje cyangwa bivanze n’amabuye.
Ibishyimbo, ubunyobwa n’amasaka ni byo bikunda kugaragaramo ayo manyanga kuko bamwe mu bacuruzi batangaza ko hari igihe bapakirirwa toni enye, ibigana mu cya kabiri byose byarasaziye mu mifuko ku buryo bibapfira ubusa nta n’umukiriya wabyemera.
Serugendo Gaston, umwe mu bacuruzi urangurira amasaka n’ibishyimbo aho Nyabugogo aturutse mu Karere ka Ngororero, atangaza buri gihe abona hafi kimwe cya gatatu cy’imyaka yashaje, ariko kuko nta kundi yabigenza akayivanga n’ikiri mizima kugira ngo abone abaguzi.
Serugendo agira ati “Najye iyo mbuze uko mbigenza mfa kuvanga ibyashaje n’ibizima nkagurisha, uretse ko rimwe na rimwe bidashoboka kubera ko hari ubwo bampa ibyaboze byinshi cyangwa amabuye yasumbye imyaka mu mifuka.”
Abacuruzi bibumbiye muri Koperative y’abaranguza imyaka Nabugogo CO-CPPAR, batangaza ko ikibazo gikomoka ahanini ku bo babiranguraho babikuye mu Ntara, baza kugurisha imyaka itarobanuye cyangwa se yanapfuye bityo ikagurwa nk’imizima.
Impamvu yo kubivanga ni uko ngo bitabashobokera kubisubiza aho babiranguriye bitewe nuko nta nyemezabuguzi bahabwa, kandi bakaba banatakaza byinshi mu matiki yo kubisubiza aho babirangurira.
Sekamana Jean Damascene umwe mu bacuruzi agira ati “Birumvikana ko wenda hari isazira mu madepo, ariko n’abatugemurira nabo hari igihe batuvangira ibishaje kandi biragoranye guhita umenya ukuzaniye imyaka ishaje kuko twe duhita twishyura.”
Umuyobozi wa CO-CPPAR, Rugwagwa Alexandre avuga ko uburangare ari ubw’abacuruzi kuko hari akuma bita “Sonde” bafite mu ishyirahamwe bakoresha bareba imyaka iri mu mifuka ko ari mizima.
Rugwagwa agira ati “Ubunebwe bw’abacuruzi ni bwo butera ikibazo. Nubwo abatugemurira bazana ibyashaje, hari Sonde dufite ushobora guseseka mu mifuko ukamenya niba imyaka irimo ari mizima.”
Rugwagwa agasaba abacuruzi bagenzi be kujya bapima imyaka baranguye n’iyo bacuruza bagendeye ku yo baguze mbere birinda ko hari iyasazira mu madepo.



















TANGA IGITEKEREZO