Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo gushakira ibibanza abazunguzayi mu masoko atandukanye mu rwego rwo gusigasira umutekano wabo no kurwanya akajagari.

Bamwe mu bazunguzayi batangarije IGIHE ko babangamiwe n’uburyo ibibanza byo muri iri soko bitangwa ngo kuko iri soko ryubakiwe abahoze ari abazunguzayi, nyamara ngo ubu rigaragaramo n’abarikoreramo batarigeze bacururiza mu kajagari.

Umwe yagize ati “ Urebye harimo abantu bari bafite n’ibibanza nko mu Ntara n’ahandi hantu hazwi banafashe muri iri soko kandi si bake, mu gihe twe duhora mu muhanda amanywa n’ijoro twirukanswa n’abashinzwe umutekano tutarabibona.”

Jeanviere Niwemugeni utuye mu Murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yavuze ko yategereje guhabwa ikibanza amaso agahera mu kirere kandi yariyandikishije ku rutonde.

Ati “ Njye maze igihe niyandikishije ku rutonde rw’abazahabwa ikibanza ariko kugeza n’ubu sindakibona, mu gihe harimo n’abantu ntigeze mbona mu muhanda bacururiza ku gataro.”

Yakomeje avuga ko hari n’abari bashinzwe kwandika abazunguzayi bazahabwa ibibanza muri iri soko, bakajya biyandikira abo bafitanye amasano.

Abamaze guhabwa ibibanza bari bibumbiye mu matsinda atandukanye, ibintu byatumye bamwe bashinja abakuriye aya matsinda kugira ikimenyane mu gutanga imyanya yo gukoreramo.

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge, nawe yemeza ko hari abantu bafashwe bari gucururiza muri iri soko biyise abazunguzayi kandi atari bo.

Yagize ati “ Nibyo barahari kuko hari nk’abagera kuri batatu twafashe baturutse muri Gakenke bari kurikoreramo ariko twamaze kubakuramo, ku buryo nyuma yo kubona ko hari abari kudukoresha amakosa twabaye tunahagaritse gukomeza gukora abandi bazahabwa ibibanza kugirango tubanze gushakira imyanya abo twamaze kwandika.”

Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu Karere ka Nyarugenge, Idrissa Nkurunziza we avuga ko nta kimenyane gikoreshwa mu gutanga imyanya muri iri soko, ko ahubwo ababivuga babiterwa n’uko bo batarabona ibibanza.

Yagize ati “ Oya nta kimenyane kirimo kuko ugiye ukanabaza bariya batangiye gucururizamo bakubwira ko nta muntu uri kuhakorera utaracururizaga mu kajagari ahubwo ababivuga bari kubiterwa n’uko batarabibona.”

Nkurunziza yavuze ko abatarabona ibibanza bazabihabwa ngo kuko bamaze kwandika abantu 3800 gusa mu gihe bakoze urutonde ruriho abagera ku bihumbi bitanu kandi igikorwa cyo kubandika kikaba kigikomeje.

Bamwe mu bazunguzayi  bari kubaza umwe mu bakozi b'Umurenge wa Kimisagara impamvu batarahabwa ibibanza
Bamwe mu bazunguzayi bari kubaza umwe mu bakozi b'Umurenge wa Kimisagara impamvu batarahabwa ibibanza
Umwe mu bazunguzayi utarahabwa ikibanza kandi yariyandikishije
Umwe mu bazunguzayi utarahabwa ikibanza kandi yariyandikishije
Bamwe mu bazunguzayi bamaze guhabwa ibibanza batangiye ubucuruzi
Bamwe mu bazunguzayi bamaze guhabwa ibibanza batangiye ubucuruzi
Aho isoko ry'abahoze ari abazunguzayi riherereye
Aho isoko ry'abahoze ari abazunguzayi riherereye
Abamaze kubona ibibanza baricinya icyara
Abamaze kubona ibibanza baricinya icyara