00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo:Impanuka y’imodoka yahitanye uvuye gutora, batatu barakomereka bikomeye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 December 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, i Nyabugogo, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yayobye umuhanda igonga abantu bane bari bavuye gutora, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi batatu barakomereka bikomeye.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho iyi mpanuka yabereye, avuga ko iyi modoka yari yikoreye ibitoki iva mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo igeze ku mugezi wa Yanza(hafi yo ku Giti cy’inyoni) iyoba umuhanda igonga abantu bane batambukaga.

Abaturage bari aho iyi mpanuka yabereye bavuze ko bishoboka ko uwari utwaye iyi modoka yari yasinze kuko yagendaga nabi cyane ndetse akaba yahise ahunga ariko nyuma aza kwishyikiriza Polisi aho yavugaga ko yari afite impungenge z’umutekano we.

Uwari utwaye iyi modoka yitwa Niyibizi Daniel w’imyaka 39. Umugore we yavuze ko atanywa inzoga.

Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 63 witwa Urezintare Jean Népomuscène wari uvuye gutora,mu gihe abandi batatu(abagabo babiri n’umugore) bakomeretse bikomeye.

Polisi na yo yahise itabara, umwe yamaze gupfa
Iyi modoka yayobye umuhanda, igeze mu murima w'ibigori
Umwana w'uiwahitanywe n'impanuka n'umugore we baribaza ibibaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages