I Nyabugogo hafi y’ahitwa kwa Mutanga indi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kabiri nyuma y’izindi nkongi zabaye mu minsi mike ishize mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bakorera hafi y’iyi nyubako yahiye bavuze ko umuriro watangiye kwaka hafi ya “logde” ifatanye n’iyo nzu, ariko ntibamenya icyayiteye.
Karinda Emanuel wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’akodesha na ba nyir’amazu no kugirana za kontaro, yabwiye IGIHE ko we ashimira Imana kuba iyi nkongi itageze kuri sitasiyo ya lisansi ituranye n’iyi nyubako, ndetse no kuri za bombone zicururizwa mu mpande yayo kuko yari kwangiza byinshi igahitana n’abantu.
Yagize ati “Inkongi itangira sinari mpari nahamagawe na nyir’inzu arabimbwira mpita nza,hangiritse ibintu bynshi kuko hariya hejuru hahiye harimo boucherie, ahagurishirizwa imideli h’Abanyakoreya n’ibyumba bibiri bya sitoke z’amatola.
Kubw’amahiwe Polisi hashize iminota 10 iba irahageze mpamvu inzu zo hasi zarimo amafarumasi n’ibindi bitandukanye ntizagerwaho n’umuriro.”
Polisi yatangaje ko iri gukurikirana icyateye iyi nkongi y’umurio yangije ibintu byinshi nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse.
Usibye mu mujyi wa Kigali, gereza ya Muhanga n’iya Rubavu zarahiye mu minsi mike ishize.
Kugeza ubu umunyamakuru uri i Nyabugongo aratangaza ko Polisi iri gukora ubutabazi mu kuzimya.
v



















TANGA IGITEKEREZO