00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 15 July 2014 saa 11:30
Yasuwe :

I Nyabugogo hafi y’ahitwa kwa Mutanga indi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kabiri nyuma y’izindi nkongi zabaye mu minsi mike ishize mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bakorera hafi y’iyi nyubako yahiye bavuze ko umuriro watangiye kwaka hafi ya “logde” ifatanye n’iyo nzu, ariko ntibamenya icyayiteye.
Karinda Emanuel wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’akodesha na ba nyir’amazu no kugirana za kontaro, yabwiye IGIHE ko we ashimira Imana kuba iyi nkongi itageze kuri sitasiyo ya (…)

I Nyabugogo hafi y’ahitwa kwa Mutanga indi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kabiri nyuma y’izindi nkongi zabaye mu minsi mike ishize mu mujyi wa Kigali.

Abaturage bakorera hafi y’iyi nyubako yahiye bavuze ko umuriro watangiye kwaka hafi ya “logde” ifatanye n’iyo nzu, ariko ntibamenya icyayiteye.

Karinda Emanuel wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’akodesha na ba nyir’amazu no kugirana za kontaro, yabwiye IGIHE ko we ashimira Imana kuba iyi nkongi itageze kuri sitasiyo ya lisansi ituranye n’iyi nyubako, ndetse no kuri za bombone zicururizwa mu mpande yayo kuko yari kwangiza byinshi igahitana n’abantu.

Yagize ati “Inkongi itangira sinari mpari nahamagawe na nyir’inzu arabimbwira mpita nza,hangiritse ibintu bynshi kuko hariya hejuru hahiye harimo boucherie, ahagurishirizwa imideli h’Abanyakoreya n’ibyumba bibiri bya sitoke z’amatola.

Kubw’amahiwe Polisi hashize iminota 10 iba irahageze mpamvu inzu zo hasi zarimo amafarumasi n’ibindi bitandukanye ntizagerwaho n’umuriro.”

Polisi yatangaje ko iri gukurikirana icyateye iyi nkongi y’umurio yangije ibintu byinshi nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse.

Usibye mu mujyi wa Kigali, gereza ya Muhanga n’iya Rubavu zarahiye mu minsi mike ishize.

Ikirere cya Nyabugogo cyazibiranyijwe n'umwotsi uri kuva kuri iyi nzu yahiye

Kugeza ubu umunyamakuru uri i Nyabugongo aratangaza ko Polisi iri gukora ubutabazi mu kuzimya.

Umwe mu bacuruzi batikirije imari yabo muri iyi mpanuka
Kwakira ibyamubayeho byamugoye

v

Aba Banya-Koreya bari bafite iduka ry'imideli muri iyi nyubako yahiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages