00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo : Isindwe n’igicuri byatumye bamwe bamukekamo umurambo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 January 2015 saa 06:06
Yasuwe :

Gusinda gukabije kw’umugabo utaramenyekanye amazina, ariko unakekwa kuba arwara igicuri, kwatumye bamwe mu bamubonye bakeka ko yaba yashizemo umwuka.
Uyu mugabo yagaragaye mu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru gishize tariki 18 Mutarama, ubwo yari amaze umwanya munini aryamye imbere y’inyubako, aho bita ku Mashyirahamwe i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, amara umwanya munini asa n’udahumeka.
Bamwe mu babonye uburyo uyu mugabo yari yasinze bemeza ko yari yavanze inzoga zitandukanye, ariko (…)

Gusinda gukabije kw’umugabo utaramenyekanye amazina, ariko unakekwa kuba arwara igicuri, kwatumye bamwe mu bamubonye bakeka ko yaba yashizemo umwuka.

Uyu mugabo yagaragaye mu ijoro ryo mu mpera z’icyumweru gishize tariki 18 Mutarama, ubwo yari amaze umwanya munini aryamye imbere y’inyubako, aho bita ku Mashyirahamwe i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, amara umwanya munini asa n’udahumeka.

Bamwe mu babonye uburyo uyu mugabo yari yasinze bemeza ko yari yavanze inzoga zitandukanye, ariko ziri mu zo bakunze gufata nk’ibiyobyabwenge, bakemeza ko akimara kwikubita hasi bagize ngo arapfuye bitewe n’igihe yamaze asa nk’udahumeka.

Kumurebera kure ntiwari kumutandukanya n'umurambo

Irene Rutagana utuye mu Murenge wa Muhima yagize ati “Mbega siruduwiri uburyo ari mbi, uziko njye nagize ngo arapfuye bitewe n’uburyo yabanje umutwe hasi? Uretse konyuma twaje kumenya ko ari igicuri cyamugwishije kuko hari umuntu waje avuga ko amuziho kuba ajya akirwara”.

Erneste Kamanzi we avuga ko utu tuyoga twomu ducupa twa Palasitike nka twa suzi, suruduwiri n’utundi twari dukwiye gufatirwa ibyemezo ku buryo abaducuruza bajya bahanwa kuko twangiza abantu benshi

Yagize ati “…nyamara bagiye bahana abantu bose bazicuruza byatanga umusaruro ufatika kuko usanga dusigaye tunywebwa n’abantu benshi kurusha abanywa izindi nzoga zisanzwe, bitewe n’uko tuba duhendutse kandi dukaze”.

Benshi batewe inkeke no kuba koko yaba arwara igicuri yarangiza akanywa n'inzoga nyinshi

Uwo mugabo bakomeje kumushungera kugeza ubwo abagiraneza baje baramwegura bamuryamisha ku ruburaza, nyuma aza kuzanzamuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages