Abatangabuhamya bavuga ko uwo musore yinjiye muri Gare ya Nyabugogo avuye mu kabari, atangira gukubita buri wese bahuye, ku buryo abamubonaga bose bakizwaga n’amaguru. Mu bo yakubise harimo n’abanyerondo bashakaga kumufata.
Umwe mu bagenzi witwa Biziyaremye Innocent, yagize ati “ Nk’ubu njye yankubise ahita ankandagira mu nda kandi tutaziranye, yewe nta n’ikintu nari mutwaye ku buryo n’abanyerondo bari baje kuntabara yahise atangira kubakubita.”
Abanyerondo bahise batabaza Sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo ikorera muri gare, uwo musore ahita afatwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, gihanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 539 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO