Abaturage bo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, batanze imbaraga n’umwanya wabo mu bikorwa byo kubaka umupaka ugezweho wa Kagitumba, akazi bakageza ku musozo rwiyemezamirimo akagenda atabahembye barabogoza.
Aba baturage biganjemo abanyeshuri babarirwa mu 124 bemeza ko mu kwezi kwa Ukwakira n’Ugushyingo 2014 bubatse uwo mupaka batiganda bashaka amafaranga yo kwikenuza no kwishyura amashuri, ariko bikarangira bayobewe irengero ry’umukoresha wabo.
Aba bakozi basaba amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 300 kuri buri muntu, bose hamwe bishyuza amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 945.Abenshi muri bakoraga imirimo yo kucukura imiringoti ahubakwaga imihanda n’indi isaba ingufu.
Bose muri rusange bemeza ko bafite ibibazo bitagira ingano kuko umwanya n’imbaraga bagashakishije ibibatunga babyeguriye rwiyemezamirimo akabatenguha, ariko ibibazo bikomeye cyane biri mu baturutse mu ntara bimukanye imiryango yabo ngo baje gukorera amafaranga, n’abanyeshuri bari bateze kubona ibikoresho mu mafaranga y’ishuri avuye muri ako kazi.
Rugiramaboko Eric, yabwiye IGIHE ko yavuye I Rubavu akimukana n’umugore we I Nyagatare amaze kumenya ko hari imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba, ariko ko nyuma yo kwamburwa ubuzima bwe bwarushijeho kuzamba.
Yagize ati “Naturutse iwacu ku Gisenyi nje gupagasa hano nshaka ifaranga ,Kuba nkiri aha ngaha mu nzu y’ubukode nyirayo anyishyuza byanshyize mu buzima bubi cyane kuko na kompanyi nshya bahaye isoko njye itampaye akazi.”
Yunzemo ati “Kubaho ni nko kugenda nkajya hakurya Uganda nkakora bakampemba agatoki, nta kintu kaba kamariye ni ukuza nkakarya n’umudamu mbese ugasanga nta bundi buzima turiho.”
Ikibazo cy’aba bakozi kandi gisobanurwa na Rwakayonza Ismael wari umuyobozi w’aba bakozi (Gapita) muri kompanyi, yemeza ko ikibazo bafite bakigejeje ku nzego zose z’ubuyobozi kugera no ku karere, ariko ko kugeza magingo aya nta kindi gikorwa uretse kubabwira ngo “Turi kugikurikirana”.
Yemeza ko muri rusange babayeho nabi mu buzima bwuje ibibazo uruhuri kandi bitari bikwiye ku bantu batakaje imbaraga zabo batiganda.
Ati “Dufite ibibazo byinshi cyane kuko harimo abaryaga mu maresitora, harimo n’abaturutse hirya no hino mu gihugu bafite ikibazo cyo kwishyura ubukode bw’amazu babamo ndetse kugeza izi saha tuvugana hari abana babanyeshuri batagiye ku ishuri bari mu ngo babuze amafaranga y’ishuri.
Twe dufite imiryango twabuze amafaranga yo kwishyura mituweli yemwe n’abagerageje gufata imyenda ubu twabaye abahemu.”
Aba bakozi bemeza ko nyuma yo kubambura ikompanyi bakoreraga yabimye ikaye bandikagamo imibyizi bakoze hagamijwe kubihakana, bakaza kujya ku biro byayo bakahasanga uwari umunyamabanga wayo bakayimunyaga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Matimba bwemeza ko iki kibazo bukizi, ndetse ko uretse n’aba baturage bambuwe, hari n’abaturage bangirijwe umutungo magingo aya iyi kompanyi ikaba itarabishyura.
Urugero atanga ni urw’umuturage wangirijwe inzu igasaturwa n’umutingito w’imashini zitsindagira, bakaba bataramwishyura kandi hari ingaruka z’uko iyo nzu ishobora kumugwira.
Uyu muyobozi asobanura ko ikibazo cy’aba baturage kompanyi ebyiri zicyitaniraho ba mwana, kuko imwe yari yarahawe ikiraka n’indi, iyakoresheje abaturage ikaba ivuga ko itabishyuye kuko nayo itishyuwe, icyakora Gitifu we avuga ko kuba batumvikana bidakwiye kubuza abaturage kwishyurwa.
Ubuyobozi bw’uwo murenge bwemeza ko imbaraga zishoboka zose zizasabwa bazazikoresha ariko abaturage bakishyurwa bakikenura ndetse n’abanyeshuri bakajya ku mashuri nta kibazo bafite.
Yagize ati “Batubwiye ko bari kwihutisha ikibazo ngo babone amafaranga yo kwishyura,kuko twababwiye tuti niba mufitanye ikibazo mwebwe mubanze mukemure ibibazo by’abaturage kuko nibo babakoreye kandi umuturage ntabwo yarengana ngo ni uko mwagiranye ibibazo.”
Yunzemo ati “byanze bikunze bagomba kubishyura kuko harimo n’abanyeshuri babakoreraga bakeneye ayo mafaranga yabo yababera impamba cyangwa akavamo minerivari n’andi yabaha ubufasha bwa kinyeshuri kuko abaturage bacu ari abakene, tugomba kubafasha.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko ubu bwabandikiye bubasaba ko bakwishyura aba baturage bitarenze uku kwezi, kuko ngo babonaga ko uko bagenda basoza isoko ryabo bagenda bakuramo karenge kabo.
Ikompanyi nyir’izina yambuye aba baturage yamaze gusoza imirimo yayo ku ruhande rw’u Rwanda, kuri ubu iri gukorera muri Uganda.
Gusa ubuyobozi bwemeza ko bitazatuma batayikurikirana ngo yishyuzwe.
Umupaka ugezweho wa Kagitumba aba baturage bagize uruhare mu kubaka ubu ugeze ku kigero cya 95% wuzura.


















TANGA IGITEKEREZO