00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abanyakoreya bafatanyije na ADEPR bagiye kubaka urusengero rwa miliyoni hafi 86

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 11:41
Yasuwe :

Abanyakoreya y’Epfo barangajwe imbere na Misiyoneri Kim Oh Young, biyemeje gufatanya na ADEPR bakubakana urusengero rwa Paruwasi Mukuyu, aho iki gikorwa kizatwara amafaranga y’u Rwanda 85,914,600.

Uruzinduko rw’Abapasitori 9 baturutse mu Itorero Baeseok General Assembly ryo muri Koreya y’Epfo, baje gusura Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR mu gikorwa cyo gushyigikira ivugabutumwa bwiza, biyemeje ko bazatanga inkunga ingana na 70% by’amafaranga azagenda kuri iyi nzu y’Imana.

Bari kumwe n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR, Rev Sibomana Jean, hasuwe amatorero y’Uturere ya ADEPR muri Nyagatare, Gatsibo no muri Gasabo.

Umuyobozi wa ADPR mu Rwanda hamwe n'Abavugabutumwa b'Abanyakoreya bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa urusengero

Umunyakoreya Misiyoneri KIM OH YOUNG usanzwe asengera muri ADEPR ubarizwa muri Paruwasi ya Nyakabanda mu Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, yahise ashyikiriza Umuvugizi wa Pantekote Rev. Sibomana Jean inkunga ingana na 20,000,000 Frw, indi nkunga ingana na 46,140,220 Frw izatangwa nyuma, andi 19,774,380 Frw akazaba uruhare rwa Paruwasi igiye kubakwamo uru ursengero ruri mu Karere ka Gasabo.

Rev. Sibomana Jean, Umuvugizi ADEPR, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru rusengero rwa Paruwasi Mukuyu, anashimira aba baterankunga bashyigikira ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa byo gufasha abakene no gufasha mu kubaka insengero.

Mu Matorero y’Uturere twa Gatsibo muri Paruwasi ya Gorora na Nyagatare muri Paruwasi ya Matimba, hatanzwe ihene 30 muri buri Torero, zo gufasha abakene bo mu Itorero kwikura mu bukene.

Emmanuel Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages