Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rwebare mu Karere ka Nyagatare abanyeshuri bahungabanye bitewe no gukubitwa n’abarimu babo nk’uko babitangaje.
Amakuru aravuga ko abanyeshuri barenga kimwe cya kabiri cy’abiga muri G.Sc Rwebare bari mu bitaro abandi batashye iwabo nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2013 abarimu babadutsemo bakabakubita.
Umunyeshuri umwe wiga muri ciyo kigo mu mwaka wa kabiri, yavuganye na IGIHE ari mu rugo iwabo ati “Baturyamishije hasi mu byondo, umwarimu umwe anatumiza inkoni maze abarimu baradukubita twese.” Yongeyeho ati “Bamwe twatashye abandi bari mu bitaro bya Rukomo abandi mu bitaro bya Nyarurema, mbese buri wese yahungabanye.”
Usibye uyu munyeshuri hari n’undi wavuganye na IGIHE ariko yavugaga ko ameze nabi cyane.
Amakuru aravuga ko intandaro yo gukubita abo banyeshuri (mu buryo butari ubwa kibyeyi nk’uko bamwe babivuga) ni abanyeshuri bari mu gice cy’inyuma basakuje nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu mu mwanya wo kumva amakuru avugwa n’umunyeshuri ariko kuri iyi nshuro ngo yavugaga gahoro.
Muri icyo gihe, abanyeshuri bavuze ko umuyobozi w’ikigo atari ahari, hari umwungirije n’abarimu bagera kuri batanu.
Twagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye mu Karere ka Nyagatare, Umuyobozi w’Umurenge wa Gatunda aho icyo kigo cyubatse atubwira ko nta makuru menshi aramenya, ariko ati “Ni umwarimu wabwiye nabi abana bibatera guhungabana”
Umuyobozi Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gatunda yatangaje ko nta gukubita abanyeshuri kwabayeho, ahubwo ari “”Ugushaka kubakubita ariko babapfukamishije.”
Yemeza ko habayeho guhungabana ku banyeshuri bamwe bajyanywe mu bitaro, abandi bataha iwabo.
Yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu kigo cy’amashuri abarimu n’abanyeshuri bamweretse n’inkoni, umwe mu barimu yari afite.
Yakomeje avuga ko gushaka gukubita umunyeshuri na byo ubwabyo bihanwa n’amategeko, akaba anasanga ibyo bihano byo gupfukamisha no gushaka gukubita, "ari ibihano bikabije cyane.”
Ubuyobozi bw’Umurenge buri guhumuriza abanyeshuri no gukurikirana birambuye kuiri icyo kibazo.
Gukubita abanyeshuri ni igihano kitemewe n’amategeko ya Minisiteri y’ Uburezi mu Rwanda.
Aya mafoto yafashwe n’umuntu wari uri mu kigo



















TANGA IGITEKEREZO