Nyuma y’igihe kirekire abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Nyagatare bagerageza kwiteza imbere bakabura amikoro, Umuryango Uharanira kubaho neza kw’ikiremwamuntu “AIMPO” wabahaye ubufasha bw’amatungo asaga 100 ngo bikenure.
Amatungo yatanzwe ni ayo gufasha imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka kwikenura, bakabona ifumbire, bakanywa umwerera, ubundi yabyara bakaziturira na bagenzi babo.
Abasigajwe inyuma n’amateka basaranganyijwe ihene zisaga 80, ingurube zisaga 40 n’inka eshanu ni abo mu tugari dutanu twatoranyijwe mu Murenge wa Rwimiyaga na Karangazi.
Umuryango AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organization) watanze ihene z’inyagazi 30 n’isekurume 3, n’izindi 9 za kizungu mu mudugudu wa Rwenyemera, Akagari ka Kayishunika, Umurenge wa Karangazi. Abatarahawe ihene basaranganyijwe ingurube 40 z’imishishe n’ibisekurume byazo bitatu. Harimo kandi n’imiryango itanu yahawe inka buri umwe umwe.
Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe aya matungo bishimiye ko bagiye kuzamura imibereho yabo, babona amata, bakanongera ifumbire mu turima duto bamwe muri bo bafite.
Bamwe muri bo kandi, bibumbiye mu ishyirahamwe ry’ububumbyi ryitwa “Duhuzimbaraga Cooperative”, rifite icyicaro muri aka kagari ka Kayishunika.
Ngoga John, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi yahagarikiye itangwa ry’aya matungo, aha impanuro abayahawe ngo bikenure biteza imbere, abasaba kuyafata neza ngo yororoke, kandi bakirinda kuyagurisha, kuko kugurisha byabakemurira ikibazo cy’akanya gato, bakongera gusonza.
Mu murenge wa Rwimiyaga hatanzwe ingurube 40, ihene 40 z’inyagazi, isekurume z’inzungu eshanu. Gashayija Umuyobozi w’uyu murenge yishimiye ko abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge we batekerejweho na AIMPO, ikabaremera. Ati: “Imishinga nk’iyi idufasha kuzamura imibereho y’abaturage bacu, itugaragariza ko bene yo ari abafatanyabikorwa nyabo dukeneye, kandi bakwiye mu gihe gikwiye.”
Umuyobozi w’Umuryango Udaharanira inyungu uharanira iterambere ry’ikiremwamuntu AIMPO, Bwana Richard Ntakirutimana yavuze ko iki gikorwa kizakomeza n’ahandi bazabona ubushobozi bwo kukigeza. Yongeyeho ko abasigajwe inyuma n’amateka ari bantu nk’abandi, ni abakozi kandi ni inyangamugayo, babonye ubatera ingabo mu bitugu batera imbere nk’undi wese.



















TANGA IGITEKEREZO