00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Abaturage 800 barishyuza miliyoni 30Frw bambuwe n’ikigo bacukuriye imirwanyasuri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 December 2018 saa 02:36
Yasuwe :

Ikigo gikora imirimo yo kurwanya isuri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare (Forest Company Volcanoes Gorillas Ltd), kiravugwaho gutinda kwishyura abaturage 800, umwenda wa miliyoni zisaga 30Frw.

Aba baturage barimo abahagaze kugikorera n’abakomeje akazi bavuga ko basezeranye nacyo gucukura imirwanyasuri no gutera ibiti, kikabahemba mu minsi 15, ariko ubu hashize hafi amezi abiri badahembwa.

Bamwe babwiye Radiyo Rwanda ko babayeho nabi kuko nta handi bakura ikibatunga kuko abenshi baturutse kure baje gupagasa.

Umwe yagize ati “Iminsi 15 baduhemberaga ishize inshuro eshatu zose batwima amafaranga kandi twavuye ahantu mu Ntara zitandukanye, ubu twabuze icyo turya, batwirukanye mu mazu. Bishobotse habaho ubutabazi bakaturengera.”

Undi waturutse mu Karere ka Kanyonza yavuze ko “Naje gupagasa none twarakoze tubuze icyo turya, nta mafaranga yo kwiyogoshesha cyangwa kugura isabune.”

Aba baturage bavuga ko iyo minsi ishinze yose bagerageza kwishyuza, ubuyobozi bw’icyo kigo bukababwira ko bugiye kuyabashyirira kuri Konti muri banki cyangwa kuri telefone bitewe n’uburyo bahisemo guhembwamo ariko ntibubikore.

Hari uwagize ati “Reba nk’ubushize batubwiye ku italiki 5 /12 ariko nabwo ntabwo yabikoze, ahora atubeshya, atubeshya!”

Umwe mu bagore bakoreye iki kigo yavuze ko yihanganye akomeza gukora, ubu akishyuza asaga ibihumbi 100Frw none ubu abana be bicwa n’inzara.

Abahagarariye iki kigo, banze kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, bavuga ko nta burenganzira bafitiye bwo kukivugira.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Rogin, avuga ko bumvikanye n’ubuyobozi bw’iki kigo kwishyura abaturage mu cyumweru kimwe gusa.

Ati “Bamaze ukwezi n’igice badahembwa ariko rero twagerageje kubikurikirana ndetse tuvugana n’umuyobozi w’icyo kigo kiri kubikora adusezeranya ko ku italiki ya 17, ubwo ni ku wa mbere w’icyumweru gitaha, amafaranga azagera ku bakozi bagahembwa.”

Yakomeje avuga ko nibidakorwa bazashyaka izindi ngamba bafatira icyo kigo.

Abaturage 800 barishyuriza miliyoni 30Frw bambuwe n’ikigo bacukuriye imirwanyasuri/ Photo: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages