Nyuma y’igihe kitari gitoya aborozi bo mu Karere ka Nyagatere batangiye kororera mu nzuri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangiye gahunda yo gukwirakwiza amazi mu nzuri.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyagatare, kikaba kizakomereza mu gihugu hose nk’uko Minisitiri Agnes Kalibata yabitangarije abanyamakuru.
Minisitiri Kalibata yavuze ko uyu mwaka wa 2013 uzarangira inzuri nyinshi zimaze kubona amazi. Kalibata yagize ati “Gahunda yo gukwirakwiza amazi mu nzuri iratangiye kandi uyu mwaka uzarangira inzuri nyinshi zimaze kubona amazi”.
Kalibata akomeza agira ati “Amazi azajya agurwa nk’uko n’andi yose atangwaho ikiguzi, gusa azajya agurwa ikiguzi gito cyane.”
Amazi akwirakwizwa mu nzuri azajya avanwa mu mugezi w’Umuvumba, uyu mugezi ni nawo wifashishwa mu kuhira igishanga cya Muvumba gihinzemo umuceri kuri hegitari 1,700.
Nk’uko Minisitiri Agnes Kalibata yabisobanuriye abanyamakuru, ibi biri mu rwego rwo kugira ngo inka zajyaga muri iki gishanga zishotse cyangwa zigiye kurishamo ntizizasubireyo.
Minisitiri Kalibata yaburira aborozi bagihirahira kujya kuragira muri iki gishanga, avuga ko ibihano biremereye bibategereje.
Minisitiri Kalibata yagize ati “Leta yashyize amafaranga menshi mu gutunganya iki gishanga, turakora uko dushoboye ngo dushyire amazi mu nzuri, umuntu azafatwa aragiye mu gishanga cyavunnye abantu azabihanirwa bikomeye.”
Akarere ka Nyagatare niko karere gakorerwamo umwuga w’ubworozi kurusha utundi mu Rwanda mu baturage 466,944 ibihumbi 63,232 ni aborozi, naho 823 bakora umwuga w’ubworozi.


















TANGA IGITEKEREZO