00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Barambiwe umuturanyi wabo ubahoza mu nkiko

Yanditswe na

Uwimbabazi Eric

Kuya 4 May 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Benshi mu baturage bo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barambiwe umuturanyi wabo ubahoza mu nkiko abandi abafungisha ubutitsa.
Nk’uko byemezwa n’abaturage bavuganye na IGIHE, uyu muturanyi wabo wahawe izina ritari irye rya Karambizi, ababuza umutekano mu ri ubu buryo akenshi anabashyiraho iterabwoba rituma babangamirwa bagaceceka, bagahozwa mu ngendo zidashira bitaba ubutabera.
Ruzigamanzi Medard, umwe mu baturanyi be yavuze ko Karambizi yahereye (…)

Benshi mu baturage bo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barambiwe umuturanyi wabo ubahoza mu nkiko abandi abafungisha ubutitsa.

Nk’uko byemezwa n’abaturage bavuganye na IGIHE, uyu muturanyi wabo wahawe izina ritari irye rya Karambizi, ababuza umutekano mu ri ubu buryo akenshi anabashyiraho iterabwoba rituma babangamirwa bagaceceka, bagahozwa mu ngendo zidashira bitaba ubutabera.

Ruzigamanzi Medard, umwe mu baturanyi be yavuze ko Karambizi yahereye mui Mutarama 2013 agirana nawe ibibazo ariko ngo kugeza ubu akaba ataruhuka imanza amuteza zirimo n’ubujura bw’ imiti.

Ruzigamanzi yavuze ko muri uku kwezi kwa Mutarama yavuye mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Nyagatare ari na ho yahuriye na Karambizi wamukodesheje inzu bigakurizamo amakimbirane adashira.

Yagize ati “Nakodesheje inzu ye ariko tugirana ikibazo, nyuma yanga kunsubiza amafaranaga yanjye biba ngombwa ko nemera kuyaheba bitewe n’uko byicaga akandi kazi nakoraga. Nyuma y’iminsi itanu nashinjijwe n’abantu batanu kuri Polisi ikorera mu Murenge wa Gatunda ko nshaka kumwica”.

Ruzingamanzi avuga ko kuva icyo gihe amuhoza ku nkeke kuko akomeje kwakira n’ibindi birego atazi iyo bituruka birimo ko yiba imiti y’Ikigo Nderabuzima cya Kabeza muri uyu murenge wa Karama bivugwa ko ngo abifashwamo n’umugore we w’umuforomokazi.

Yagize ati: “Nkimara kumva icyo kirego byambabaje, gusa nagerageje kugeza ikibazo cyanjye na Karagirwa mu nzego zitandukanye kugira ngo menye icyo mfa n’uyu mugabo ariko ndabona ntacyo bitanga. Ndasaba inzego zibishinzwe rero ko zagira icyo zibikoraho”.

Twagiramungu Zephanie na we yongeyeho ko bapfa kuba badikiranije amasambu. Yomgryrho ko abafite amasambu yegeranye n’aya Karambizi bose nta mahoro bagira kuko abashakaho impamvu zidafatika bzibahoza mu nkiko.

Twagiramungu yagize ati “ Yantwariye amazi nakoreshaga nuhira imyaka hanyuma biza gukemurwa b’ubuyobozi bwa Ewsa. Twariyunze ngira ngo birarangiye ariko nyuma yakomeje kunkurikirana akandega ampimbira ibinyoma bitandukanye, biba imfabusa kuko nisobanuraga bagasanga nta kosa mfite”.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kabuga buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bugerageza gutanga raporo ku nzego zibukuriye.

Habimana Andrew Rusagara, umuyobozi w’agateganyo muri aka kagari yavuze ko bakomeje gushakisha icyihishe inyuma yo kwijujuta kw’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred, yabwiye IGIHE ko bari bazi ko ikibazo cy’abaturage na Karambizi cyakemutse.

Yakomeje avuga ko ari uburenganzira bwa buri muturage bwo kugaragaza ikibazo afite igihe cyose avutswa uburenganzira bityo bigafasha n’ubuyobozi gukemura amakimbirane y’abaturage baba bafitanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages