00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Basenyewe inzu bashinjwa amarozi

Yanditswe na

Munyembabazi Honore

Kuya 12 January 2015 saa 09:09
Yasuwe :

Abantu 6 bari mu maboko ya Police mu Karere ka Nyagatare bacyekwaho gusenya amazu abiri y’abo bashinja kuba inyuma y’impfu za hato na hato muri ako karere.
Abagize umuryango wasenyewe wo mu Kagali ka Shonga mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare , ntibafite aho bikinga.
Akimana Marie Angelique umwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko umuryango wabo wihishe inyuma y’imfu nyinshi z’abantu muri aka gace.
Yagize ati “ abinjiye mu nzu zabo, basanzemo ibintu byinshi, inyamaswa (…)

Abantu 6 bari mu maboko ya Police mu Karere ka Nyagatare bacyekwaho gusenya amazu abiri y’abo bashinja kuba inyuma y’impfu za hato na hato muri ako karere.

Abagize umuryango wasenyewe wo mu Kagali ka Shonga mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare , ntibafite aho bikinga.

Akimana Marie Angelique umwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko umuryango wabo wihishe inyuma y’imfu nyinshi z’abantu muri aka gace.

Yagize ati “ abinjiye mu nzu zabo, basanzemo ibintu byinshi, inyamaswa , imirizo y’ibikururanda bakoreshaga mu kuroga abantu. Uyu muryango umaze igihe utwicira abantu, ugomba kutuvira mu gace.”

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge, Kabana Christophe, yatunguwe n’uburakari ndengakamere bw’abaturage bageze aho gusenyera bagenzi babo.

Ati” Twatunguwe no kumva abaturage basenyeye bagenzi babo kubw’uburakari, amarozi yakomeje guhwihwiswa muri aka gace, ariko nta gihamya yari yakagiye ahagaragara”

Kabana yongeyeho ko bari gukora ibishoboka ngo bagarure umwuka mwiza muri aka gace.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’i Burasirazuba, Emmanuel Kayigi, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi bari mu maboko ya Police.

Kayigi yagiriye inama abatuye aka gace yo kutihanira. Yongeyeho ko abakekwa bagiye kugezwa imbere y’ubushinjacyaha.

Kugeza ubu biravugwa yuko abagize uyu muryango wasenyewe bahungiye muri Uganda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages