Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2018 mu nama n’abahinzi-borozi biganjemo abasaranganyijwe ubutaka bo mu Karere ka Nyagatare.
Basabwe kubukoresha neza bahingaho imbuto zagenwe, bagakorera inzuri zabo ndetse bakanatera ubwatsi bwiza kugira ngo hazamurwe umukamo uhagije muri aka karere.
Muri aka karere abaturage ibihumbi 6612 nibo basaranganyijwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 6600.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye IGIHE ko gukorera inzuri zabo aribo ubwabo bifitiye akamaro mbere yo kukagirira abandi.
Ati “Urwuri rwe narukorera neza niwe uzabanza kurwungukiramo kuko azabona umusaruro ukwiye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nibatazikoresha uko bikwiye hazakurikizwa amategeko.
Ati “Udakoresha neza ubutaka ngo abubyaze umusaruro hari ibyo amategeko ateganya harimo no kwamburwa buriya butaka ariko ntabwo turahagera, turacyabigisha abazanga kubikora tubibona dushobora kuzabubaka tukabuha abandi bashaka gukora bakabubyaza umusaruro.”
Umwe mu borozi bitabiriye iyi nama, Ntabajyana Peter, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo kudakorera inzuri kiri kuri bamwe na bamwe bitewe n’imyumvire bafite.
Ati “si ikibazo kiri kuri twese kuko usanga ari abantu bamwe bibwira ko korora inka ari ugushora mu ifamu zikarisha gusa, abo rero nibo usanga ibyo babwirwa batabikora nkuko bikwiye gusa uko ubuyobozi bugenda butuganiriza hari igihinduka mu myumvire.”
Intara y’Iburasirazuba iherutse gufata umwanzuro wo kwemerera abafite ibyanya byo kororeramo kujya bakoresha 30% by’ubuso bwabyo mu bikorwa by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi muri iyi ntara.



















TANGA IGITEKEREZO