00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Hari ababyarira mu rugo kubera ikigo nderabuzima kiri mu birometero 15

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 3 January 2019 saa 04:56
Yasuwe :

Mu Murenge wa Rwempasha hari abaturage bavuga ko barembera mu rugo, abagore bakahabyarira kubera kubura serivisi z’ubuzima hafi, aho ziboneka mu birometero 15.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gasinga bavuga ko kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima bibasaba gukora urugendo rw’ibirometero 15, mu gihe kuri Moto bisaba kwishyura ibihumbi 4000Frw. Ibi bituma hari ababyeyi babyarira mu rugo, abandi bakaharembera.

Umwe mu baganiriye na RBA yagize ati “Udafite ikintu yagurisha ngo abone amafaranga yo kwishyura moto arembera mu rugo. Usanga n’ababyeyi batwite babyarira mu rugo abandi bakaharembera”.

Akagari ka Gasinga gatuwe n’abaturage 1200 bifuza ko bakwegerezwa ivuriro hafi yabo kugira ngo bajye babona serivisi z’ubuzima ku gihe.

Ikibazo cy’aba baturage kinemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasinga, Nkurunziza Joseph.

Ati “Ibyo abaturage bavuga nibyo kwivuza inaha ntabwo byoroshye. Ikigo nderabuzima dufite mu Murenge wacu wa Rwempasha kugerayo na moto ni amafaranga ibihumbi bine. Poste de santé dufite hafi aha ngaha kugerayo ni urugendo rw’ibirometero icyenda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko muri Werurwe 2019 muri aka akarere hazaba huzuye poste de santé 19 kandi zaranatangiye gukora.

Ati “Muri 2019 nta kagari kazaba katarimo poste de santé naho twagiye dusanga akagari ari kanini twagiye dushyiramo ebyiri kugira ngo zibafashe gufasha abaturage. Gasinga hari imwe isanzwe ikora hari n’indi iri kubakwa ku buryo mu kwezi kwa Gatatu izaba yatangiye gukora”.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu nuwo kugeza poste de santé muri buri Kagari mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko muri Werurwe 2019 muri aka akarere hazaba huzuye poste de santé 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages