00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Hari abishyuye Mituweli bagiye kumara umwaka batarazihabwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 22 May 2015 saa 11:50
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, bishyuye ubwisungane mu kwivuza, ariko umwaka ugiye gushira badahawe amakarita abemerera kwivuza, kuri ubu bakaba basabwa kwishyura ubwisungane bw’umwaka utaha.

Imiryango igaragaza iki kibazo yerekana impapuro yishyuriyeho ubwisungane mu kwivuza, kuri konti y’itsinda ryabo ‘Ubuzima ni ingenzi’ mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2014, ariko kugeza magingo aya abagize iyi miryango ntibarabona amakarita yo kwivurizaho nk’uko ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA kibitangaza.

Kagabo Bosco yishyuriye umuryango we ubwisungane mu kwivuza tariki 15 Nzeri 2014, Ingabire Donatha (umugore we) akagaragaza ukuntu umuryango we wagizweho ingaruka zikomeye kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Byarambangamiye cyane kubera ko abana banjye barwaye nkabura icyo kubavurisha, ngatanga icyo nari mfite kikanshirana, no kugeza kuri iyi saha[...]ndenda kujya kwa muganga kubyara, ariko nta bushobozi nabona.”

Surwumwe Augustin yishyuriye umuryango we ibihumbi 27 by’amafaranga y’ u Rwanda, by’ubwisungane mu kwivuza, magingo aya ntibigeze babona amakarita abahesha uburenganzira bwo kwivuza.

Yagize ati “Nk’ubu mfite umwana warembye, ishuri yarariretse, ubu nyina yari yagiye gushaka imiti by’ikinani (igihuru) byo kugirango arebe ko yamusuzuma...”

Muramira Emmanuel, ni umukozi kuri SACCO ya Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, akaba ari na ho amafaranga y’aba baturage yanyujijwe ashyirwa kuri konti ya mitiweli.

Yifashishije impapuro ziriho n’ikimenyetso cy’uko yakiriwe, aragaragaza uburyo icyo iyi SACCO yagombaga gukora byakozwe tariki 2 Ukuboza 2014, kuko amafaranga y’iri tsinda ‘ubuzima ni ingenzi’ ari bwo yageze kuri compte ya “Mituelle de Sante).

Kayitare Feston, Umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Nyagatare, avuga ko impamvu abo baturage bamaze umwaka wose batabonye amakarita yabo abafasha kwivuza, ari uko ushinzwe iryo tsinda bishyuriyemo atigeze abagezaho urutonde rw’abishyuye kugirango bakorerwe amakarita.

Yagize ati “Icyo kibazo gihari tugiye kugikurikirana vuba na vuba bishoboka kugirango urwo rutonde rw’abo baturage rutugereho na bo babashe guhabwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza.”

N’ubwo uyu muyobozi abivuga atyo ariko abo baturage baranagaragaza ibaruwa bandikiwe n’ubuyobozi bw’akagari, busaba serivisi ya Mituweli gufasha aba baturage, ariko ntibagira ubufasha bahabwa.

Abo baturage bibaza niba amafaranga yabo atashyirwa ku mwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza, ariko kuri icyo, Kayitare Feston asubiza ko imikorere ya mituweli itabyemera.

Ati “Umusanzu w’umwaka ntabwo ujya wimurirwa mu wundi mwaka, ntabwo bibaho.”
Aba baturage baravuga ko bafite ikibazo cyo kubona amakarita yo kwivuza, mu gihe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ubura gusa ukwezi kumwe kwa Kamena ngo urangire, bakaba basabwa kwishyurira imiryango yabo andi mafaranga y’umwaka utaha.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages