Ubuyobozi butangaza ko rwari rumaze igihe rutekerezwa nyuma y’aho benshi mu baturage bakunze kweza ibigori byinshi bikarangira biburiwe isoko ibindi bikagurwa na ba rwiyemezamirimo bo mu tundi turere, abaturage bakajya bambuka bakajya kugura akawunga muri Uganda.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere bwishyira hamwe n’ubuyobozi rw’abikorera bahuriza hamwe bafatanya uyu mushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro wose uboneka mu bigori muri aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka uru ruganda yatangiye.
Ati “ Imirimo yo kurwubaka izarangira mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, twahisemo kurwubaka kuko twabonaga dufite ikibazo cy’umusaruro wacu mwinshi udatunganyirizwa iwacu, ibyo bigatera abaturage bacu mu gihe cyo hambere bagiraga gutya bakajya gushaka akawunga Uganda kandi akawunga kabo katameze neza nk’akacu ibigori byabo ari na bibi.”
Yakomeje agira ati “Nibwo dutekereje turavuga tuti ariko uwakora natwe uruganda aho kugira ngo abaturage barebe hakurya, nibwo twavuze ngo tunarebe nuko twihaza mu kugira akawunga, ikindi byari ukugira ngo umusaruro w’abaturage wongererwe agaciro ukagurishirizwa iwacu abaturage bakabera isoko bagenzi babo.”
Kuri ubu uru ruganda rumaze hafi ukwezi rutangiye kubakwa rukaba ruri kubakwa mu gice cyahariwe inganda muri aka Karere. Ruri kubakwa kuri hegitari 2.2.
Muri Nyagatare mu gihembwe cy’ihinga cya 2019/20 A hejejwe toni ibihumbi 97 z’ibigori.



















TANGA IGITEKEREZO