Muri iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Rutoma, Akagari ka Ndego mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019, Liquid Telecom yemeye no kugeza imiyoboro ya internet mu bigo by’amashuri.
Ku ikubitiro ngo izageza murandasi mu bigo by’amashuri, ariko ngo ni gahunda izagezwa ku Banyarwanda bose.
Abaturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bashimye Liquid Telecom bemeza ko kuba batatangaga mituweli ngo byatewe no kurumbya muri ibi bihembwe by’ihinga.
Bamwe bavuze ko batinyaga no kujyana abana kwa muganga, ahubwo bakajya gushaka imiti mu bapfumu.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “N’ubu nari mfite abana babiri barembeye mu rugo kuko ntari kuzabasha kubavuza.Twanyuraga hirya tukajya mu bapfumu kubavuzayo.”
Uwitwa Mpawenayo Simon na we yavuze ko bashimishijwe no kubona ubufasha nyuma y’uko bagize ibiza by’imvura n’izuba bigatuma barumbya, kwishyura ubwisungane bikaba ingorabahizi.
Ati “Twahuye n’ibiza, imvura yaguye nabi n’izuba riva nabi bituma tuteza. Kwishyura mituweli ntibyari kutworohera.Twiberaga aho gusa kandi ubundi tuzi akamaro kayo.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, wari wajyanye n’abandi badepite gukorana umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Karama ari naho iyo sheki yatangiwe, yashimye Liquid Telecom kuko yunganira leta, igafasha abaturage mu murongo wayo wo kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ndashimira cyane Liquid Telecom kuko yabahaye inkunga ifatika. Nyagatare by’umwihariko yari itaragera ku kigero twifuza mu bwisungane mu kwivuza. Yafashije abaturage mu murongo ujyanye na gahunda nziza za leta.”
Yasabye kandi abo baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kugira ishyaka ryo guharanira kwifasha.
Yababwiye ko bakoze cyane bose bakagira ubukire ayo mafaranga yakora ibindi bifite inyungu nini.
Yanenze ababa bafite amafaranga bakanga gutanga ubwisungane mu kwivuza bitwaje ko ngo batajya barwara, abibutsa ko indwara idateguza, kandi ko mituweli ari ugufashanya.
Umuyobozi wa Liquid Telecom Rwanda Ltd, Sam Nkusi, yavuze ko bahisemo kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza kuko ubukungu n’iterambere ry’igihugu bitagerwaho abaturage badafite ubuzima.
Ati “Abishoboye n’abatishoboye bagomba kujya bazamukira rimwe kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze gukorwa abantu ari bazima bose, igihugu kikihuta mu iterambere.”
Kuri gahunda yo gukwirakwiza murandasi, yavuze ko bafite umushinga wo gufasha bahereye ku mashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa bifite inyungu rusange ku banyarwanda biherereye mu bice by’icyaro bitaragezwamo ibikorwa remezo byinshi.
Ati “Ikoranabuhanga rirasa nkaho ryatangiriye mu mijyi ariko turashaka ko na bariya bari kure, aho igihugu kitarageza ibikorwa bihagera kuko Liquid Telecom ifite ikoranabuhanga rituma iryo koranabuhanga turibagezaho.Twe turatanga inkunga yo kuribagezaho.”
Nkusi yavuze ko iyo abantu bakora bagatera imbere, baba bakwiye kugerageza uko bashoboye bakazamura na babandi batishoboye kuko ari byo bifasha igihugu kugira umuvuduko mu iterambere.
Liquid Telecom ni Ikigo gikomeye cy’Itumanaho muri Afurika gikorera mu bihugu bya Botswana, DRC, South Africa, Zimbabwe, Kenya, Tanzania, Uganda, United Kingdom, n’ u Rwanda.
Isanzwe ikwirakwiza murandasi mu bigo bitandukanye, ariko noneho ubu yashyizeho umuyoboro wa internet wa Fibre-To-The-Home ufasha abantu kugira murandasi ikora neza, yihuta kandi ibahendukiye mu ngo zabo, kugira ngo umuntu abe yakoresha ikoranabuhanga aho ari hose bidasabye aho akorera gusa.



















TANGA IGITEKEREZO