00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: MTN igiye kubakira amashuri abanyeshuri bakoraga kilometero 10 bajya kwiga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 June 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirekire abanyeshuri bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, bakora urugendo rurerure bagiye ku ishuri, Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda, cyatangiye kububakira ibyumba by’amashuri, bizabagabanyiriza imbogamizi bahuraga nazo bitewe no kwiga kure.

Ibi byumba by’amashuri MTN yatangiye kubaka kuri uyu wa 21 Kamena 2017, ni kimwe mu bikorwa bya gahunda yayo yise “21 Days of y’ello care” imazemo iminsi, byiganjemo ibyo guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga.

MTN yatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bitatu, bizatwara amafaranga asaga miliyoni 22 n’ibihumbi 450 y’u Rwanda byunganira ibindi bitandatu, biri kubakwa n’Ingabo z’u Rwanda muri gahunda ya ‘Army Week’ mu Kagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi.

Abanyeshuri n’ababyeyi babo babwiye IGIHE ko bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo kugenda ijoro, gukora urugendo rw’amasaha arenga abiri n’ibindi.

Niringiyimana Liberatha yagize ati “ Turabyishimiye cyane. Ubundi wasangaga abanyeshuri bamwe bareka kwiga kubera urugendo bakoraga rwari rurerure ku buryo n’abageragezaga wasangaga biga igihembwe kimwe ikindi bakavamo. Ubundi usanga abana bazinduka mu gicuku, bamwe bagakererwa, ubundi ugasanga batinya kugaruka mu kiruhuko n’abaje bagatinya gusubirayo. Bakoresha amasaha arenga abiri. Iyo umuntu afite inshuti ituye hafi y’ikigo acumbikishayo umwana kugira ngo bimworohere.”

Umwe mu banyeshuri wiga ku kigo kiri mu birometero 10 uvuye aho atuye witwa Turinimana Joseph, yavuze ko ajya ku ishuri inkoko za mu gitondo zibitse.

Yagize ati “Hari ubwo twageraga ku ishuri twakererewe amasomo ntituyakurikirane neza. Tubyuka mu rukerera inkoko imaze kubika. Byatugoraga cyane kuko hari n’igihe abashumba badukubitiraga mu nzira.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitile, yashimiye MTN Rwanda ku gikorwa yakoze, avuga ko ubusanzwe Akarere gafite ibyumba by’amashuri bidahagije.

Yagize ati “Turacyafite ibyumba by’amashuri bidahagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuri. Urugero nk’aha muri Ndama (hatangiye kubakwa ibyumba by’amashuri icyenda, birimo bitatu bya MTN), hazakira abana baturutse hirya no hino, ku buryo bakoraga urugendo rw’ibirometero birenga 10 (kugenda gusa).”

Yongeye ati “Byatumaga bamwe bata ishuri, gusa ku bushake bw’ababyeyi hari aho usanga babashyira mu yindi miryango yegereye amashuri, bakahashyira abana batabasha gukora urugendo rurerure.”

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko iki kigo kizakomeza kwagurwa ku buryo kizafasha abanyeshuri b’amashuri abanza n’ay’isumbuye, ndetse ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bazahigira.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko mu bikorwa bya “21 Days of y’ello care” bahisemo gufasha ibigo byo mu cyaro kubona ibibafasha mu myigire.

Yagize ati “Iki gikorwa ni kimwe mu bya MTN by’iminsi 21. Twahisemo gufasha ibigo by’amashuri kubona ibikoresho, cyane cyane ibyo mu cyaro. Aha murabona ko ari igice cy’icyaro hari abanyeshuri benshi bakeneye kwiga ariko badafite ibikoresho. Turi kugerageza kubibegereza.”

Yakomeje avuga ko gufasha mu bikorwa by’uburezi n’ikoranabuhanga ari iby’ingenzi kuko ari bintu abantu bahora bakenera mu buzima.

Muri “21 Days of y’ello care” MTN Rwanda yakozemo ibikorwa bitandukanye birimo guha abanyeshuri mudasobwa, guha ibigo by’amashuri internet y’ubuntu, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ibigega bifata mazi n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitile; Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker n'uhagarariye ingabo mu karere bubaka umusingi w'ahazubakwa ibyumba by'amashuri
Bart Hofker mu gikorwa cyo gutangiza iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu mushinga watewe inkunga na MTN Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, atunganya amabuye yo kubakisha
Bart Hofker avanga umucanga na sima byo kubakisha
Abakozi ba MTN Rwanda bafatanyije n'ingabo z'igihugu mu kubaka ibyumba by'amashuri i Nyagatare
Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye ko imbogamizi zababuzaga kwiga zikuweho
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yatangaje ko bahisemo gufasha mu bikorwa by’uburezi n’ikoranabuhanga kuko ari iby’ingenzi abantu bakenera mu buzima
Niringiyimana Liberatha yashimiye MTN yaruhuye abana babo bavaga mu mashuri kubera urugendo rurerure bakoraga n'ingorane bahuraga nazo mu nzira
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitile, yashimiye MTN Rwanda ku gikorwa yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages