Mu kiganiro bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Rwimiyaga bagiranye na TV1, bavuze ko bitewe no gutinya ko Polisi ibatwarira moto iyo ibafashe, bahitamo gutanga ruswa, binyuze kubo bita abakomisiyoneri.
Umwe mu bamotari yagize ati “Hari ahantu hitwa ku gashanga hari imiyenzi, ubwo iyo agufashe akwaka moto akakubwira ko uzamusanga ku biro bya polisi. Hano haba hari abakomisiyoneri bakabikugiramo […]hakagenda urumiya(amafaranga) ukabona moto iragarutse.”
Aba bamotari bavuga ko niyo bafite ibyangombwa bakabona abapolisi mu muhanda w’ibitaka biruka amasigamana bikaviramo bamwe gukora impanuka.
Ku rundi ruhande ariko aba bamotari usanga bakunze kugaragarwaho n’amakosa amwe n’amwe, ari nayo atuma birukanka igihe babonye Polisi.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye TV1 ko nubwo bigoye kumenya uburyo iyi ruswa ivugwa n’aba bamotari itangwa, bagiye kubikurikirana kugira ngo bamenye aho ikibazo kiri.

Ibitekerezo 0