Ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena 2015 abanyeshuri bane bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye Hill Side giherereye mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare bafashwe n’indwara bajyanwa kwa muganga bamwe batazi aho bari, bikanavugwa ko iki kibazo cyabaye ku bindi bigo bitandukanye muri ako karere.
Nyuma yo kubavura, bamwe mu baganga basabye ikigo ko cyaha abana uruhushya bakajya mu rugo, maze ikigo kibaha icyumweru cyo gutaha iwabo.
Ubwo byabaga bamwe bavuze ko ari amagini ngo ku buryo haje n’ababasengera ariko bikanga, nyuma bagakira begeze kwa muganga.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo, IGIHE yavuganye n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Hakizimana Martin, atangaza ko ku kigo cy’ishuri Hill Side habaye ikibazo cy’abana bagize uburwayi butewe n’imitekerereze , bagenzi babo na bo bagahura n’iki kibazo cyatangiriye kuri umwe muri bo, nyuma bajyanwa kwa muganga bagakira, ubu bakaba bameze neza biga.
Yagize ati “Nta kibazo bafite bagize ikibazo mu minsi yashize, bajyanwa kwa muganga nyuma bajya mu rugo ubu bameze neza.”
Yakomeje avuga ko abavuga amagini atari byo kuko iyo aba ari yo batari kubajyana kwa muganga ngo bakire.
Ku ruhande rw’iki kigo umuyobozi wacyo Ngobi Eddy yatangarije IGIHE ko umwana umwe yumvise ibibazo mu muryango we ko nyirakuru wamureraga arwaye umutima, agakubitiraho n’agahinda ko kuba adafite nyina bikamutera ibibazo akagwa hasi ku buryo n’abo bagendanaga bari mu kigero kimwe byabagizeho ingaruka.
Mutamba Antoine, umubyeyi urerera muri iki kigo na we yavuze ko ibi bibazo babimenye bakihutira gusura abana babo bagasanga nta kibazo gikomeye cyahabaye.
Yaba ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere bavuga ko abana bari mu kigero nk’icy’abiga aha barimo cy’ubwangavu baba bakwiye kuganirizwa.
Ubuyobozi bw’ikigo bwo bwavuze ko bugiye kongera ubushobozi bwo kwita ku bajyanama mu by’ubuzima mu kigo no kongera igihe cyo kuganiriza aba banyeshuri.
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO