Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire yatangarije IGIHE ko Hakorimana yapfuye tariki ya 28 Gashyantare 2018 ageze ku bitaro bya Ngarama.

Yagize ati "Biracyekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’uwitwa Mucunguramfizi André amushinja kumwiba ‘casque’; yamukubise afatanyije na nyir’akabari yanyweragamo witwa Niyonsenga Abraham. Byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 28 z’ukwezi gushize."

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko abacyekwaho gukubita Hakorimana bikamuviramo urupfu batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikavamo urupfu nikiramuka kibahamye, bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15. Nk’uko ingingo 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Ibiro by'Akarere ka Nyagatare
Ibiro by'Akarere ka Nyagatare