Uyu mugabo w’imyaka 35 yarasiwe mu Murenge wa Musheri kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean de Dieu Kayihura yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari ahetse ibiyobyabwenge bya Zebra byo mu bwoko bwa Kanyanga, anitwaje umuhoro.
Umwe mu bapolisi bari bacunze umutekano muri ako gace yahagaritse Udahemuka arabyanga amusatira ashaka kumugongesha moto ari na bwo komanda wa Polisi muri uwo murenge wari uri hafi yifashishije imbunda ngo amuhagarike.
IP Kayihura yagize ati “Yari avuye muri Uganda apakiye Zebra kuri moto ageze mu Murenge wa Musheri, Polisi yari ku burinzi iramuhagarika aho guhagarara agenda asatira ngo agonge umupolisi, umupolisi agwa hepfo y’umuhanda, komanda yari ku burinzi n’abandi bapolisi aramurasa.”
Umurambo wa Udahemuka washyikirijwe ibitaro bya Nyagatare, aho bategereje ko umuryango we uza kumutwara ngo ashyingurwe.
IP Kayihura yavuze ko nta bundi buryo polisi yari gukoresha ngo ihagarike uwo mugabo kuko yari yaje asatira ‘abarinzi b’amahoro’.
Ati “Igihe we yasatiriye abarinzi b’amahoro bamuhagarika agashaka kubagonga, nta yindi nzira yari ihari.Yari yiteguye guhangana kuko no kuri moto yari afiteho umuhoro.”
Yavuze ko bataramenya aho Udahemuka yari ajyanye ibyo biyobyabwenge ndetse niba hari n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko yaba yari asanzwe akora kuko iperereza rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO