00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umusaza w’imyaka 67 afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 9

Yanditswe na

RNP

Kuya 27 June 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Muhire Fredouard w’imyaka 67 wo mu Kagali ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi wemeje iby’ifatwa ry’uyu mugabo, yavuze ko uwo musaza uregwa nyuma y’uko anyweye inzoga akanasinda, yinjiye mu nzu y’umuturanyi we agasambanya uwo mwana w’umukobwa ufite imyaka icyenda y’amavuko.

Icyakora Muhire (uregwa) yaje kugubwa gitumo arimo gusambanya uwo mwana, ababyeyi b’uyu mwana bahita bamenyesha abayobozi b’ibanze na bo bamenyesha Polisi nyuma uyu mugabo aza gufatwa.

Nyuma yo gusambanywa, uyu mwana yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima cya Rurenge kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

IP Kayigi yashimiye abaturage batangiye amakuru kugihe ari na byo yatumye uyu mugabo abasha gufatwa ataracika.

IP Kayigi yagize ati: “Hari ubwo ibyaha bene nk’ibi bitajya bimenyekana, ibi ahanini bikaba biterwa nuko iyo bibaye ababyeyi bagira ipfunywe, cyangwa bakumva byateza amakimbirane hagiti y’imiryango n’inshuti.”

Yunzemo agira ati: “Iyi n’imyumvire mibi kuko kugira ngo ubutabera ndetse n’umutekano bibashe kugenda neza, ningombwa ko bivugwa kandi amakuru ku babikekwaho agera ku nzego z’umutekano kugira ngo abakekwa bafatwe kandi banashyikirizwe ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye imikoranire myiza n’abaturage by’umwihariko abagize komite zinshinzwe kwicungira umutekano (CPCs), mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru.

Yakanguriye ababyeyi kugira uruhare mu gukurikirana abana babo hagamijwe kubarinda gusambanywa cyangwa kujya mu bishuko birimo ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages