Uyu musore n’umukobwa bivugwa ko basanzwe bakundana bacuruzanya inyama mu Kagari ka Rwimiyaga bafashwe bamaze kubaga ingurube z’uwitwa Bwanarege Patrick, ku manywa yo ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe Jean Bosco, yatangarije IGIHE ko aba bantu uko ari babiri bafashwe na Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka gace.
Yagize ati “ Nibyo barafunzwe bazira ingurube ebyiri bibye bazikuye mu kiraro cy’uwitwa Bwanarege bakajya kuzibagira mu bihuru, kandi barabyemera ko aribo bazibye.”
Akomeza avuga ko kugira ngo bafatwe aba baturage batanze amakuru y’ahantu babonye hari kugurishwa inyama z’ingurube.
Yongeyeho ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 305 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Nyuma yo gufatwa aba bombi bagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi yo ku Murenge wa Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO