00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umusore yaguwe gitumo afatanywe moto yibye umuturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 January 2018 saa 10:33
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu ikorera muri Nyagatare yafashe umusore w’imyaka 30 ari kuri moto yari amaze kwiba uwitwa Gakumba Fred utuye mu Murenge wa Nyagatare.

Uyu musore yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane nyuma y’amakuru abaturage bari bamaze guha Polisi.

Gakumba yibwe moto by’amayobera kuko yasize ayiparitse hanze agiye mu nzu, agarutse arayibura niko guhita yitabaza umuturanyi we uri mu nzego z’umutekano, na we amufasha kumenyesha Polisi n’abandi bamotari barayikurikira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yavuze ko iyi moto yafashwe ku mikoranire myiza hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Hari ahagana saa mbili umuturage aparika moto ye ajya mu nzu asohotse arayibura; yahise abimenyesha abandi baturage natwe barabitubwira, turayikurikira.”

Yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya aya makuru, ku bufatanye n’abamotari bakurikiye icyerekezo yanyuzemo bamufatira mu muhanda wa Ryabega yerekeza Rwimiyaga.

Yagize ati “Twafashe uwo mujura wa moto yamunaniye arimo kuyisunika. Atubonye yashatse kwiruka ariko biranga biba iby’ubusa turamufata.”

CIP Kanamugire yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugirana n’inzego z’umutekano, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati “Nta minsi ine yashira batatubwiye ko hano hibwe moto, abaturage tubasaba kwandika abantu bose bashya binjiye mu midugudu, kujya batangira amakuru ku gihe ndetse abamotari tubasaba kujya batwara abantu bazi kandi bakabatwara cyane cyane ari ku manywa.”

Gakumba Fred yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abaturage ku bufatanye n’imbaraga bakoresheje kugira ngo moto ye iboneke.

Ubujura bwa za moto si muri Ryabega gusa bugaraye kuko no hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abamotari bivugwa ko bibwe moto.

Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abamotari kujya bagirira amacyenga abagenzi batwara ndetse bakitondera n’amasaha y’ijoro ndetse igashishikariza abamotari gushyira akuma kuri za moto zabo kazajya kabafasha kugaragaza aho ziri mu gihe zibwe.

Umusore wo muri Nyagatare yafatanywe moto y'inyibano/ Ifoto yakuwe kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages