Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.
Uwafashwe yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.
Uwafashwe yemeye ko yajyaga aca mu nzira za rwihishwa akajya muri Uganda agakurayo kanyanga akazizana mu Rwanda. Yavuze we na mugenzi we wacitse bari bakoresheje amagare binjiza izo kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati " Bariya bose bari batanzweho amakuru n’abaturage bari bababonye binjira mu Rwanda rwihishwa bafite imifuka irimo kanyanga. Abapolisi bahise bihutira kubafata babona abantu batatu ku magare bafiteho imifuka, gusa hafashwe umwe abandi baracika."
Uwafashwe yahise afungwa mu gihe abandi bagishakishwa.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!