Umuryango utegemiye kuri Leta Assist Rwanda urasaba urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare kwiyegamiza imyuga iciriritse mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri giteye inkeke muri ibi bihe.
Mu nama yahuje abanyamuryango ba Assist Rwanda kuri uyu wa Gatanu barebeye hamwe ingano y’ibyo bamaze gufasha urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, basaba urubyiruko kwifashisha imyuga iciriritse idasaba kwiga igihe kirekire, cyane ko Assist Rwanda isanzwe ifasha abaturage kwifasha bahereye ku byo bifitemo.
Umuyobozi wa Assist Rwanda Shema Kokera Emmanuel, yavuze ko bashaka gukomeza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda guharanira kwiyubaka ngo rubashe kwigira nk’uko biri mu ntego za Leta y’u Rwanda.
Yagize ati "Twebwe icyo tugamije ni uko dufasha urubyiruko kwiyubaka, bityo bakagera ku ntego yo kwigira. Si bo gusa dufasha kuko tunafasha imfubyi n’abagizwe abapfakazi na Jenoside kugira ngo na bo babashe gukomeza kwiyubaka.”
Mu mezi atandatu ashize Assist Rwanda yatangije igikorwa cyo kwigisha urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare gukora amasabuni, bakaba bavuga ko gufasha urubyiruko ari ugufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri burwibasira babaha amahugurwa y’igihe gito cy’imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO