Nizeyimana Gervais utuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, yatemye uwo yasanze amusambanyiriza umugore mu rukerera rwo ku itariki ya 26 Mutarama 2014.
Nizeyimana yasanze uwitwa Bunani amusambanyiriza umugore, avuye ku kazi k’izamu yari yarayeho ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rukomo.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko Nizeyimana n’umugore we Uwajeneza Chantal bari biriwe basangira inzoga mu gasanteri kitwa “Village” bari kumwe na Bunani.
Bavugga ko uko basangiraga ngo niko uyu mugore yuhuraga umugabo we usanzwe akora akazi k’izamu, amubwira ngo najye ku kazi ataza gukererwa.
Abaturage baturanye n’uwo muryango bavuga ko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugorob, ari bwo Nizeyimana yahagurutse ajya ku kazi, agasiga umugore we asangira inzoga na Bunani.
Bemeza ko Nizeyimana yari asanzwe akeka ko umugore we amuca inyuma, ari nabyo byatumye atahira ku isaha adasanzwe atahiraho, dore ko ngo yavuye ku kazi saa saba za nijoro yagera mu rugo agasanga Bunani yamurariye ku buriri.
Umwe mu batuye muri aka gaca yagize ati “ Yaraje arakomanga , abandi nabo bibereye mu byabo, ariko yari yateye icyumvirizo yumva ko Bunani yamurariye ku buriri. Umugore yafunguye afite ubwoba , umugabo nawe ahita ajya mu cyumba, asanga Bunani yihishe munsi y’igitanda.”
Nizeyimana yahise atangira kumutemagura, birangira amuciye akaboko ariko ntiyapfa.
Abo baturage bongeyeho ko ibitaro bya Nyagatare byamwohereje mu bya Gisirikare bya Kanombe, aho arwariye bikomeye.
Ushinzwe imireho myiza n’iterambere mu kagari ka Nyamirembe, Félicien Ngaboyigihugu, nawe yemereye IGIHE ko Nizeyimana yatemye Bunani amuhoye ko yasanze amusambanyiriza umugore, ariko yirinda kugira ikindi abivugaho avuga ko adashinzwe itangazamakuru.


















TANGA IGITEKEREZO