00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Abasaga 30 bamuguye gitumo bamushinja ubutekamutwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 June 2015 saa 08:33
Yasuwe :

Umugabo uzwi ku zina rya Zairwa cyangwa Kongomani ukora televisiyo na Radiyo mu Kagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yaguwe gitumo n’abantu barenga 30 bamushinja ubutekamutwe.

Zairwa yashinjwaga n’abarenga 30, bavuga ko bamuhaye amafaranga n’ibikoresho byabo birimo televisiyo na radiyo ngo abikore ntabikore nk’uko yabibemereye, ahubwo agakuramo bimwe mu byuma by’ingenzi biba birimo akabigurisha ku bandi.

Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Munanira baganiriye na IGIHE bashinja uyu mugabo ubutekamutwe bitewe n’uko nyuma yo kumwishyura amafaranga yabakaga, baje kumubura igihe kigera ku mezi ane.

Benshi muri bo bemeza ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage baba hafi y’aho akorera ko Zairwa yagarutse bigiriye inama yo guhura bose bakamugwa gitumo.

Mutuyimana Kharim utuye mu Mudugudu wa Kamwiza avuga ko yatunguwe cyane no kwishura Kongomani amafaranga ibihumbi 20 ngo amukorere televiziyo, nyuma agasanga yarayigurishijemo bimwe mu bikoresho byayo (Pieces).

Ati “Uyu ni umutekamutwe ukomeye kuko namuhaye Televiziyo yanjye mu kwa Kabiri ngo ayinkorere, nza kumubura kugeza ubwo none no mu gihe mboneye nsanze yarayihinduye ibintu byose ku buryo nta n’ikirahuri ifite kandi naramuhaye amafaranga ye yose”.

Umuhoza Francine w’Imyaka 46 wamuhaye amafaranga agera ku bihumbi 26 yagize ati “nampe ibyanjye cyangwa andihe ayanjye kuko ni umubeshyi, umuntu ugurisha ibintu bitari ibye ubwo se ni umutekinisiye wa he?”

Nyuma y’uko uyu mugabo agwiriye gitumo n’aba baturage barenga 30 yemeye ibyo ashinjwa imbere y’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Munanira anemera ko agiye kubakorera ibyabo nk’uko yari yabibemereye.

Gusa ubu butekamutwe bwagaragaye kuri uyu mutekinisiye abaturage bakaba bemeza ko atari uyu ubugira gusa ahubwo ari indwara yugarije benshi mu bakora umwuga wo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo butari ubw’umwuga.

Reba amafoto:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages