Uyu mugabo utabashije kumenyekana imyirondoro ye, yagaragaye muri aka gace mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023.
Abamubonye bavuze ko yavaga amaraso menshi mu myanya y’umubiri itandukanye.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace gusa bamubonye aryamye ku nzira ari gutuma isazi anava amaraso bikabatera kwibaza ku buzima bwe.
Umuturage witwa Habiyambere Emmanuel yagize ati “Twe twabyutse duciye aha tubona umuntu ari kuva urufuro mu kanwa ari no kuva amaraso mu kibuno gusa dutinya kumwegera dukeka ko ari bimwe muri bya byorezo byateye byamufashe kugira ngo atatwanduza.”
Uwitwa Nzamukosha Chantal we yavuze ko bakibona uyu mugabo bwa mbere bakeketse ko yapfuye bitewe n’uko yari ameze.
Ati “Abantu bose bahuruye bazi ko yapfuye bitewe n’uko yari ameze, ava amaraso n’isazi zimwuzuyeho ari nyinshi. Nyuma ni bwo twabonye afite akuka gake cyane.”
Nyuma y’uko abaturage babonye uyu mugabo asa nk’aho akirimo akuka gake bahise bahamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano n’imbangukiragutabara kugira ngo ihite imujyana kwa muganga asuzumwe ndetse anavurwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!