Mu gihe Abanyarwanda benshi bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli basabana ariko banasangira n’ishuti zabo, umusore uzwi ku zina rya Kadogo utuye mu Kagari ka Munanira ya mbere mu Murenge wa Nyakabanda, kuri iyi Noheli yarasinze yiyenza ku musore uzwi ku izina rya Kadogo Fidel batasangiye bituma amukubita amukura iryinyo.
Nk’uko bitangazwa n’umutangabuhamya Nsengiyumva Alain wabonye imirwano y’aba basore, ngo bose bari banyoye inzoga ariko batasangiye; bahuriye mu nzira Kadogo ahita atangira gutuka mugenzi we Fidel avuga ko yamutwaye amafaranga ibihumbi 3500. Nsengiyumva yagize ati “Aba basore bari banyweye ariko Kadogo we yari yarengeje urugero kuko yabonye uwitwa Fidel ahise ahita amusagarira amubwira ko yamutwaye amafaranga 3500 mu gihe ari bwo bari bakibonana bituma undi arakara barafatana ni na ko yaje kumukubita igipfunsi kimukura iryinyo.”
Fidel wakubise Kadogo akamukura iryinyo yabwiye IGIHE ko mu buzima bwe atajya yiyenza ariko yababajwe no kubona umuntu amusagarira batasangiye ndetse akanamuhimbira ko yamutwaye amafaranga. Fidel yagize ati “Rwose njye uyu musore mukubise kubera gusindira buri muntu wese abonye ariko icyatumye mukubita cyane byatewe n’uko yambeshyeye ko mufitiye amafaranga ibihumbi bitatu byaje gutuma anancira umupira (isengeri) wo kwambara mu gihe tutanaziranye.”
Imirwano ikorwa n’abasinzi mu mpera z’umwaka irasanzwe, kuko abantu baba barateganyije amafaranga azabafasha kwizihiza iyi minsi bikaza gutuma bayajyana kunywa inzoga zikabatera ubusinzi. Gusa na none ntibikwiye, umuntu akaba akwiye gufata ibintu bitari bumutere ibibazo nk’imirwano ishobora rimwe na rimwe kugira abo yambura ubuzima cyangwa ikabaviramo indwara z’ibikomere.



















TANGA IGITEKEREZO