00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Yifashishije ubwambure bwe mu gusaba imbabazi abamukubitiraga ubujura

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 31 March 2015 saa 06:26
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi umwe akebwe (asiramuwe) umwana w’imyaka 16 yafatiwe mu cyuho yiba ibyuma arakubitwa, arembejwe n’inkoni, yiyambura ubusa yerekana igipfuko ku gitsina ngo abamukubitaga bamugirire impuhwe.

Uwo mwana usanzwe atoragura ibyuma bita inyumu yafashwe yiba ibyuma by’imodoka bishaje mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge abaturage batangiye kumukubita abagaragariza igitsina cye abasaba imbabazi mu rwego rwo kugira ngo batamukomeretsa.

Uwo mwana ubwo yari arembejwe n’inkoni yatakaga agira ati “Rwose mumbabarire sinzongera, Ntabwo nari nje kwiba ahubwo nashakaga ibyuma byo kugurisha, bavugije induru mpita niruka ariko sinabibye rwose, ubuse koko nakwiba kandi nkifitiye igipfuko ku mb…(gitsina)?”.

Uwo mwana yafatiwe hamwe na mugfenzi we bicazwa hasi mbere yo gucishwaho iminyafu

Abari aho ibyo byabereye bemeza ko nyuma y’uko aba bana kugira ngo bafatwe ari uko bavugirijwe induru abaturage batandukanye ubwo babirukaho ari na cyo cyatumye bakubitwa kugira ngo babace kuri iyi ngeso bitewe n’uko maze kwiyongera.

Muhizi Francois yagize ati “Kuba kwihanira bitemewe ni cyo gituma ubujura bwiyongera ni na yo mpamvu twabakubise kugirango babicikeho cyangwa bibagirwe aka gace kuko ntawe ucyanika cyangwa asige akantu hanze ngo agasange”.

Habineza Claude, we ahamya ko batagiye babakubita nta wazatunga ikintu na kimwe ndetse ko ubuyobozi bwari bukwiye gushakira abajura ibihano bifatika kuko usanga kenshi na kenshi iyo bafashwe bahita barekurwa.

N’ubwo aba bana bakubiswe kubera kwiba, kwihanira ntibyemewe ndetse Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko kwihanira bitakibaho, ari na yo mpamvu hariho inzego z’ubutabera nk’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Inkiko n’Urugaga rw’Abavoka ku buryo n’abaturage bihanira bahanwa n’ingingo zitandukanye z’Amategeko, nk’Itegeko Nshinga, Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana n’andi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages