00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakinama: Abasirikare bo mu bihugu 7 bya Afurika mu kuminuza mu by’umutekano

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 21 July 2015 saa 09:09
Yasuwe :

Abasirikare 48 bakuru baturutse mu bihugu 7 bya Afurika batangiye amasomo mu ishuri rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, azibanda ku bya gisirikare n’ibijyanye n’umutekano w’ikinyejana cya 21.

Nyuma y’ibyumweru 46 abo basirikikare bazamara biga, bazanahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’umutekano (Masters in security package) n’ubumenyi bwisumbuye ku bya gisirikare.

Atangiza ku mugaragaro aya masomo kuri uyu mbere tariki 20 Nyakanga, Brig Gen. Charles Karamba yasabye abayitabiriye kumva ko amasomo bazahakura azagirira Afurika akamaro.

Brig.Gen Karamba

Yabasabye gushyira hamwe no kungurana ubumenyi butandukanye bagamije gukomeza kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Buri kintu gikenera ko hakomeza kubaho amahugurwa mu rwego rwo kurushaho kwizera ubusugire bwacyo, ni muri urwo rwego muri hano, mukwiye kubishyiraho umutima wose kugira ngo bizadufashe guhangana n’ibyahungabanya umutekano mu kinyejana cya 21’’.

Brig.Gen. Charles Karamba yabasabye kumva ko bari mu rugo bityo bakwiye guhuriza hamwe na nyuma y’amasomo bikazaborohera gukomeza guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo hagamijwe umutekano usesuye.

Abitabiriye amasomo bagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’ikitegererezo ko gikwiye gukomeza kubera urugero rwiza Afurika cyane cyane ku buijyanye n’umutekano.

Major Lichard Chidzungu waturutse mu ngabo za Malawi, yagize ati “Bimaze kumenyekana ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho cyane cyane ku bijyanye n’umutekano[...], kuza hano jyewe biranshimishije kuko ubusanzwe u Rwanda ndufata nk’igihugu cy’icyitegererezo ngendeye ku mateka yakiranze n’uburyo cyayigobotoye’’.

Lt. Col. James Kirumba, witabiriye amasomo aturutse muri Kenya yavuze ko bazungukiramo ibintu byinshi bazanasangiza abo basize iwabo.

Yongeye ho ko kuba amasomo bagiye kuyigira mu Rwanda ari akarusho, kuko rumaze kuba icyitegererezo mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Aya masomo yatangijwe ku nshuro ya kane kuva mu 2012, akaba agenewe abasirikare bakuru (Student Officers of the SCSC04) akabera mu kigo gikuru cya gisirikare cy’i Nyakinama ‘Rwanda Defence Force Command and Staff College’, mu gihe cy’umwaka.

Abasirikare bakuru 48 bitabiriye amasomo bari ku mwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF
Major Lichard Chidzungu waturutse Malawi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages