Abana barenga 300 bo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu bandikishijwe n’ababyeyi babo mu bitabo by’irangamimerere mu gihe cy’icyumweru, ku mbabazi zatanzwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge zo kwandikisha abana ku buntu.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Imanizabayo Clarisse yavuze ko ubusanzwe abarengeje iminsi 15 batanditswe, ababyeyi babo bacibwa amande kugira ngo abana babo bandikwe. Yagize ati “Ubundi umwana yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere mu minsi 15, yayirenza umubyeyi we akamwandikisha atanze amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi. Twabashyiriyeho rero ukwezi kw’imbabazi ko kubandikira abana ku buntu.”
Imanizabayo yakomeje avuga ko ababyeyi barimo kubyitabira ku buryo bugaragara kuko mu cyumweru kimwe bamaze kwandika abana bagera kuri 300 kandi bakaba bakomeje kubyitabira ku buryo afite icyizere ko igihe bihaye kizarangira ababyeyi bose batuye muri uyu Murenge, uku kwezi kwa Nyakanga bazaba bazanye abana babo bose batanditse.
Iki gikorwa cyakomeje Imanizabayo yita icyo gusubiza abana batanditswe uburenganzira bwabo bwo kwandika, avuga ko bizabagirira akamaro gatandukanye ku kwandikwa ku babyeyi babo no kubona ibyangombwa mu buryo butabagoye.
Kimwe mu bituma ababyeyi batitabira kwandikisha abana babo ku gihe ngo birimo kwibeshya ko iyo abana babo bamaze kwandikwa mu bitabo abakuru b’imidugudu bandikamo abamaze kuvuka, bazi ko biba birangiye bakituriza nyamara ari ngombwa gukomeza ku Murenge ngo bandikwe no mu bitabo by’irangamimerere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yavuze ko ako ari agashya uwo Murenge ukoze ko kugira ngo abana bacikanywe basubizwe uburenganzira bwabo. Yagize ati “Hari n’abarebaga amande bacibwa bakayatinya , kuba habayeho kubandikira abana nta mafaranga batanze ni ikintu gikomeye kandi kiza uwo Murenge ukoze.”
Sheikh Bahame akomeza agira ati “Ibyiza byabyo, dushobora kuzabigeza mu yindi Mirenge tumaze kuganira ku byiza byabyo n’ahandi bigakorwa.”



















TANGA IGITEKEREZO