00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abahinzi b’icyayi bivuga imyato kubera intera y’ubukungu bagezeho

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 25 April 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Abahinzi bibumbiye muri koperative KOBACYAMU bamaze kwiteza imbere n’imari shingiro ya miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi, imibereho irahinduka bashima leta y’u Rwanda na sosiyete ya Rwanda Mountain Tea.

Koperative y’abahinzi b’icyayi cy’imusozi (KOBACYAMU) ngo yageze kuri byinshi, ndetse ngo si inzozi, ahubwo ni ukuri ku batuye aka karere, ariko cyane abo mu Mirenge ya Kitabi, Tare na Uwinkingi bamaze kwigira nk’uko babihamirije IGIHE mu gihe banitegura umunsi w’abakozi n’umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi.

Musabyimana Marie Jeanne, yinjiza ibihumbi bisaga 20 ku kwezi bivuye mu cyayi, yaguzemo inka, buri kwezi atanga umusanzu we muri koperative yishyuye n’ifumbire ndetse atunze umuryango we.

Mu magambo ye ati “Ntarahinga icyayi nari nkennye cyane ariko ubu nditunze ntawe nsaba, ndera abana banjye batandatu kandi nta kibazo dufite.

Avuga ko guhnga icyayi yakuyemo byinshi birimo inzu ya miliyoni 10

Ubuhamya busumbye ubu butangwa na Nkurunziza Joseph utuye mu Murenge wa Uwinkingi umaze kubaka inzu ya miliyoni zisaga 10 yavanye mu cyayi, yubatsemo indi nzu yo kubamo irimo amazi n’umuriro. Yaguze kandi inka enye arihirira n’abanyeshuri bane mu mashuri abanza yanaguze n’ikibanza agiye kubakamo indi nzu.

Ibi byose ngo abikesha kwibumbira muri iyi koperative no guhinga icyayi.
Nsabimana Pascal, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya KOBACYAMU Koperetaive y’abahinzi bo mu misozi miremire yavuze ko mu gihe gito bamaze kugera ku rwego rushimishije.

Ati “Twaguze 10% by’uruganda rwa Kitabi Tea Factory, twiyishyurira ifumbire twiteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese.”

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, Mutabazi Jean

Uru ruganda baguzemo imigabane ya miliyoni 338 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba babitse n’izindi ziri mu migabane 229.

Kuri we ngo bafite amafaranga asaga igice cya miliyari (miliyoni 567) , ndetse Koperative yiguriye imodoka 6 zo gutwara umusaruro.

Uruganda ruhinga rukanatunganya icyayi rwa Kitabi na rwo ngo rwababaye hafi kandi rubafasha muri byinshi barushimira.

Mutabazi Jean, umuyobozi wa Kitabi Tea factory, uruganda rumaze imyaka itanu rutangiye yavuze ko bihatiye kongera umusaruro, icyayi cyoherezwa mu mahanga ndetse banafasha abahinzi b’icyayi bibumbiye muri KOBACYAMU.

Yavuze ko baboroje inka n’ihene n’ibikoresho nkenerwa mu mirima y’icyayi. Rwabavaniye kandi abana mu mirima y’icyayi bakoragamo rubashyira mu mashuri y’imyuga, bafashije iyi koperative kubaka inzu yo gukoreramo yatashywe tariki ya 04 Gashyantare 2012 ifite agaciro ka miliyoni 45.

Bayiha kandi ifumbire ikishyura nta nyungu, yanabubakiye ishuri ry’imyuga ifatanyije n’Akarere ka Nyamagabe, rwanabafashije kandi kuvugurura za “cantine” ibaguriza ibiribwa mu gihe batarishyurwa, nyamara ngo mbere barahabwaga ibi biribwa n’abamamyi babahendaga ku cyayi.

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 4725 bafite hegitari sizaga 700 bafitemo imigabane, imbogamizi bahura na zo ni imihanda icika bikabagora kugeza umusaruro ku ruganda, n’abahinzi bigeze kugurisha ifumbire kera.
Ku bijyanye n’imihanda Kitabi Tea Factory yabemereye kuyibatunganyiriza.

Abahinzi b'icyayi bandikiye Inteko basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka
Abahinzi b'icyayi bahagarariye abandi
Avuga ko guhnga icyayi yakuyemo byinshi birimo inzu ya miliyoni 10

[email protected]

twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages