Hari mu gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa Kane, cyo gusangira no gusabana n’ubuyobozi bwa Kitabi Tea Company bagurishaho umusaruro hamwe na sosiyeye ishora imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda, Rwanda Mountain Tea Ltd.
Cyaranzwe no kwishimira ibyagezweho, gusabana no kwinegura, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa hagamijwe kongera umusaruro w’icyayi mu bwinshi no mu bwiza.
Umuyobozi wa Kitabi Tea Company, Nkurikiyinka Jean Nepomuscène, yavuze ko mu mwaka wa 2018 umusaruro wiyongereye ku kigero cya 111% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ati “Umwaka ushize twabonye icyayi giseye kigurishwa ku isoko mpuzamahanga kingana na toni 2 281 284 naho uyu mwaka tuzabona toni 2 538 118.”
Yakomeje avuga ko bemeranyije n’abahinzi kurushaho kunoza imikorere no kubegera ku buryo mu mwaka utaha umusaruro uzikuba kabiri.
Muri ubwo busabane hahembwe abahinzi batandatu bahize abandi mu guhinga neza icyayi bahabwa inka, naho abakozi bagaragaje umurava mu kazi bahabwa ihihembo bitandukanye.
Gasimba Claudien umaze imyaka 48 ahinga icyayi wahembwe inka y’imbyeyi, avuga ko igiye kumufasha kongera umusaruro.
Ati “Buri kwezi mu cyayi nkuramo amafaranga ibihumbi 180Frw. Inka bampaye inteye imbaraga ku buryo ngiye kwita ku cyayi; umwaka utaha nzakuba umusaruro kabiri.”
Koperative KOBACYAMU ihinga icyayi ikakigurisha kuri urwo ruganda ivuga ko hari byinshi abayigize bamaze kugeraho birimo gutangira mituweri ku gihe, korozanya inka, amashanyarazi n’amazi meza mu ngo n’ibindi.
Abagize iyo koperative bifuje ko bahabwa ubutaka bakajya bahingira hamwe kandi ingemwe zikabageraho ku gihe, ndetse hagatunganywa n’imihanda ibafasha kugeza umusaruro ku ruganda kugira ngo bagere ku ntego bihaye yo gukuba kabiri umusaruro w’icyayi mu mwaka utaha.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yavuze ko bafite umugambi wo kongera umusaruro mu nganda zose zo mu gihugu.
Ati “Imigambi dufite ni ukongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, abahinzi turabasaba gukomeza umurava bafite umusaruro ukiyongera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yashimye uburyo urwo ruganda rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage.
Ati “Twahoze tureba amafaranga yinjiye mu baturage avuye muri uru ruganda muri uyu mwaka dusanga ni miliyari 1.7 Frw, ni menshi cyane kandi birumvikana ko afite agaciro kanini mu mibereho myiza yanyu n’ubukunu bw’igihugu.”
Hagaragajwe ko uruganda Kitabi Tea Company rugira uruhare no mu bindi bikorwa birimo guha abaturage amazi meza, kubaka ibigo nderabuzima, amashuri n’ibindi.
Kugeza ubu icyayi gitunganywa na Kitabi Tea Company gihinze ku buso bwa hegitali 1453 harimo 747 z’abahinzi na 736 z’uruganda.
Kitabi Tea Company ni rumwe mu nganda esheshatu za Rwanda Mountain Tea Ltd zihinga zikanatunganya icyayi mu Rwanda.


















Ibitekerezo 0