Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya mituweli mu Karere ka Nyamagabe butangaza ko abakozi baryo bakorera ku rwego rw’umurenge bahawe amapikipiki yo kubafasha kwegereza serivise abaturage, bakava kuri 84% bakagera ku 100% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza umwaka utaha.
Abakozi bashinzwe mituweli mu Mirenge 17 bahawe amapikipiki yo mu bwoko bwa “AG 100” afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 50 avuye mu mutungo w’ishyirahamwe rya mituweli ry’aka Karere.
Umutesi Francoise, Umuyobozi ushinzwe mituweli mu Karere ka Nyamagabe yatangarije IGIHE ko izi moto zaguzwe hagamijwe gufasha abakozi kwegereza abaturage serivisi za mituweli. Ati “Hari abiganyiriza kugana ibigo nderabuzima aho serivisi zitangirwa, ariko noneho aba bakozi bazajya babegera aho batuye mu tugari babahe serivisi bakeneye. Ni inyungu z’abaturage kuko iyo ubasanze aho batuye birabafasha.”
ku rundi ruhande ubwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu batuye akarere ka Nyamagabe buri ku kigero kitari kiza 84%, abaturage bakaba banfite ikibazo cyo gutinda gutangarizwa ibyiciro by’ubudehe ari nabyo bishingirwaho abaturage bishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ibi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera igihe cyo kwivuza ku buntu abaturage batangira gutanga umusanzu mu Ukwakira 2012, mu gihe umwaka wa mituweli utangira muri Nyakanga.
Bisanzwe bivugwa ko abakoresha mituweli hari imiti badahabwa, ndetse ugasanga amavuriro aberewemo imyenda n’amashyirahamwe ya mituweli, ariko Umutesi avuga ko imiti yose igenwa ko igomba kwishyurwa na mituweli bayishyura kandi ko nta we babereyemo umwenda akaba ari nacyo cyatumye bagura ziriya moto nk’uko bigenwa na Minisiteri y’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO