Umwe ni Niyonyirabyo Ziporah w’imyaka 17 y’amavuko akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Akomoka mu Mudugudu wa Nyabivumu mu Kagari ka Masagara. Undi yitwa Uwiringiyimana Rose w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabivumu mu Kagari ka Gasave akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Umugezi wa Nkomane uri hagati y’Akagari ka Gasave n’aka Masagara wabatwaye ubwo bageragezaga kwambuka ikiraro ahagana saa kumi n’igice bavuye kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gasave.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko imirambo y’abo bana yamaze gukurwa mu mugezi.
Ati "Yego ni byo hari abana babiri barohamye kubera imvura nyinshi. Imirambo yabo yabonetse."
Muri ibi bihe imvura iri kugwa ari nyinshi, imigezi ikuzura ku buryo abantu basabwa kwitwararika kugira ngo itabatwara.
Mu Karere ka Kamonyi, umugezi wa Rwobe uherutse gutwara abagabo batatu barapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!