Ni igikorwa kiri gukorwa n’umuryango wita kubana no kongerera ubushobozi imiryango itishoboye, SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe.

Kuri iyi nshuro hatanzwe amatungo arimo inka 15, ingurube 75 n’inkoko 1 150 mu mirenge ya Kaduha, Mugano, Kibumbwe na Musange.

Umuyobozi wa SOS Rwanda ishami rya Nyamagabe, Dieudonné Munyankiko, yavuze ko batanze aya matungo bagamije gufasha imiryango ikennye kugira ngo itere imbere ndetse n’abana bayirererwamo babarinde imirire mibi itera kugwingira.

Ati “Ni igikorwa kigamije gufasha abaturage kubona amatungo abafasha kuzamura imibereho myiza yabo. Bimwe mu bikorwa dukora harimo no gushyigikira imiryango kugira ngo yongererwe ubushobozi yite ku bana bayo ibaha iby’ibanze bakeneye bibafasha gukura neza ndetse no mu mutekano.”

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa rero cyakozwe kugira ngo imiryango abana baturukamo ibone uburyo bwo kubabonera ifunguro ryuzuye babone amata, ifumbire bahinge biteze imbere ndetse babone n’amafaranga yazabafasha gukemura ibindi bibazo.”

Bamwe mu bahawe ayo matungo bavuze ko bishimiye ubwo bufasha kandi bagiye kuyaheraho biteza imbere ndetse n’imibereho yabo ihinduke.

Munganyinka Drocelle ati “Itungo nahawe ngiye kurifata neza kuko na ryo rizamfasha kubaho neza n’abana banjye. Nari mfite abana bafite imirire mibi ariko ndizera ko icyo kibazo kigiye gukemuka.”

Mukamana Alvera wo mu Murenge wa Kaduha yavuze ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire agahinga akeza.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thaddée, yasabye abahawe amatungo kuyafata neza no kuyitaho kugira ngo abagirire akamaro.

Biteganyijwe ko amatungo nk’ayo azagezwa ku miryango 320 yo muri Nyamagabe irimo abana bagera ku 1 087.

Kuri iyi nshuro mu matungo yatanzwe harimo inka
Kuri iyi nshuro mu matungo yatanzwe harimo inka
Bamwe mu bahawe ayo matungo bavuze ko bishimiye ubwo bufasha
Bamwe mu bahawe ayo matungo bavuze ko bishimiye ubwo bufasha
Ubuyobozi bwasabye abahawe amatungo kuyafata neza
Ubuyobozi bwasabye abahawe amatungo kuyafata neza

[email protected]