00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abangavu barenga 390 batewe inda mu myaka itageze kuri ibiri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 February 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere bwagize uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu batwita imburagihe.

Byagarutsweho ubwo hakorwaga ubukangurambaga mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Imibare igaragaza ko mu 2019/20 abangavu batewe inda bagera kuri 450 naho mu 2020/21 bagera kuri 325 mu gihe abazitewe muri uyu mwaka kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Mutarama 2022 ari 67.

Hagaragajwe ko zimwe muri mpamvu zituma abangavu bagisambanywa harimo ibishuko bahura nabyo, ubumenyi budahagije ku buzima bw’imyororokere, gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga n’ibindi bibashora mu mibonano mupuzabitsina.

Ikindi bagaragaza ni ukuba abagabo basambanya abangavu badahanwa kuko kugeza ubu nta mibare y’abahanwe igaragazwa ngo bibe intangarugero, abandi babitinye.

Binyuze mu mikino itandukanye mu Karere ka Nyamagabe hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu bikabagiraho ingaruka mbi zitandukanye mu buzima bwabo.

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yisumbuye bakinnye imikino irimo umupira w’amaguru n’iy’amaboko nka volley ball, basket ball na hand ball, mbere ya buri mukino no hagati ndetse na nyuma yawo hatangwaga ubutumwa bugamije gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yabwiye IGIHE ko intego nyamukuru y’imikino yabaye yari igamije gususurutsa abana kuko bari bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya Covid-19 ariko wabaye n’umwanya wo gukora ubukangurambaga bugamije gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Ati “Nk’uko tubibona hirya no hino Isi mu karere kacu gusa tubona ko abangavu bagenda baterwa inda bya hato na hato ndetse bakaziterwa bataragera n’igihe cy’ubukure. Ni ikibazo gihangayikishije u Rwanda muri rusange kuko iyo bagize ibyago byo guterwa izo nda usanga ubuzima bwabo buhuye n’ikibazo bakava mu mashuri, ejo habo heza n’ejo heza h’igihugu duteganya ugasanga harabangamiwe.”

Bamwe mu bayeshuri biga ku bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamagabe babwiye IGIHE ko bishimiye kongera guhura bagakina ariko batahanye n’isomo ryo kwirinda ibishuko bibajyana mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.

Umutoni Nina wiga muri ESI Kaduha ati “Nishimiye ko twongeye gukina tukidagadura kandi twatsinze. Ubundi butumwa numvise ni ubwo kwirinda inda zitateganyijwe nkaba ntahanye ko ngomba kwirinda ibishuko binjyana mu busambanyi.”

Kwizera Joshua wiga muri Ecoles des Sciences de Nyamagabe yavuze ko asanzwe akunda imikino bityo yishimiye ko batsinze bakaba bazasohokera akarere. Na we yatahanye ubutumwa bwo kwirinda ingeso mbi.

Ati “Nakuyemo ko tugomba gufashanya nk’urubyiruko kandi tukareka gushuka abakobwa tubajyana mu ngeso mbi zibaviramo no gutwara inda kugira ngo twubake u Rwanda rw’ejo hazaza rwiza.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Gilbert, yavuze ko kwigisha urubyiruko bizakomeza kugira ngo bubake u Rwanda rwiza.

Ati “Iyo bari hamwe bavuye mu mikino baruhutse babaye inshuti ni byo byiza kugira ngo baganirizwe kuri gahunda zitandukanye.”

Ayo marushanwa y’imikino y’urubyiruko afite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Turwanye inda ziterwa abangavu twubake umuryango ubereye u Rwanda.’

Yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye n’ibigo by’amashuri aterwa inkunga n’Umuryango Never Again Rwanda binyuze mu mushinga Youth Engage/ Ijwi Ryubaka wo gushyigikira ibikorwa biyobowe n’urubyiruko.

Binyuze mu mikino itandukanye mu Karere ka Nyamagabe hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu
Abanyeshuri bishimiye kongera guhura bagakina
Yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye n’ibigo by'amashuri aterwa inkunga n’Umuryango Never Again Rwanda binyuze mu mushinga Youth Engage/ Ijwi Ryubaka wo gushyigikira ibikorwa biyobowe n'urubyiruko
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Gilbert, yavuze ko kwigisha urubyiruko bizakomeza kugira ngo bubake u Rwanda rwiza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo n'ubusambanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages