Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batangiye gahunda yo kubigisha gusoma, kwandika no kubara aho abagera ku 1.623 barimo abagore 1.270 baherutse gusoza ayo masomo mu gihe cy’amezi icyenda bamaze biga.

Bamwe muri bo bavuze ko kutamenya gusoma no kwandika ndetse no kubara byabagiragaho ingaruka zirimo kutabasha gukora imirimo ibateza imbere nk’ubucuruzi.

Irafasha Jeannette yavuze ko mbere yatekerezaga gukora ubucuruzi ariko akibaza uko azabukora atazi kubara.

Ati “Nyuma yo kwiga namemye kubara ku buryo ubu natinyutse kujya mu bucuruzi bw’ibishyimbo kandi mbasha kubara neza amafaranga nacuruje.”

Mushimiyimana Speciose na we yavuze ko yaterwaga ipfunwe no kutamenya gusoma bigatuma atisanzura mu bandi.

Ati “Ubu namenye gusoma no kubara kandi no kwandika ndabizi. Kutamenya gusoma byanteraga ipfunwe mu bandi.”

Umukozi w’Urwego rw’Igihungu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze ufite mu nshingano uburezi bw’abantu bakuru, Habasa Ange Felix, yavuze ko buri mwaka ku bufatanye n’uturere ndetse n’abafatanyabikorwa hari abakuze bigishwa gusoma, kwandika no kubara.

Yagize ati “Dutanga imfashanyigisho zifasha abantu bakuru gusoma, kubara no kwandika kandi tukanatanga amahugurwa yo kubabafasha bityo turifuza ko uburezi bw’abakuze bwava ku rwego ruriho rukagera ku rwisumbuyeho. Ibyo byose bizagerwaho dufatanije n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa kandi twizera ko imibare y’abatazi gusoma izakomeza kugabanuka.”

Abaherutse gusoza amasomo yo kwiga gusoma, kubara no kwandika babifashijwemo n’umushinga uterwa inkunga na Care International ku bufatanye na Duhamic Adri.

Bernard Harushyabana uhagarariye uwo mushinga yavuze ko nyuma yo kubigisha bababumbiraga mu matsinda yo kwiteza imbere.

Ati “Twabashyize mu matsinda bakoreramo ibikorwa byo kwiteza imbere nko kuzigama no kugurizanya. Icyo tubasaba ni ugukoresha ubumenyi bafite bakiteza imbere kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Kutameya gusoma, kwandika no kubara ahanini biterwa no kuba umwana ataragize amahirwe yo kwiga akiri muto. Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe habarurwa abana bataye ishuri bagera kuri 948.

Abagera ku 1623 basoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara mu Karere ka Nyamagabe
Abagera ku 1623 basoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara mu Karere ka Nyamagabe
Bernard Harushyabana uhagarariye umushinga uterwa inkunga na Care International wigisha abakuze yavuze ko nyuma yo kubigisha bababumbiraga mu matsinda yo kwiteza imbere
Bernard Harushyabana uhagarariye umushinga uterwa inkunga na Care International wigisha abakuze yavuze ko nyuma yo kubigisha bababumbiraga mu matsinda yo kwiteza imbere
Umukozi w’Urwego rw’Igihungu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze ufite mu nshingano uburezi bw’abantu bakuru, Habasa Ange Felix,  yavuze ko buri mwaka hari abakuze bigishwa gusoma, kubara no kwandika
Umukozi w’Urwego rw’Igihungu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze ufite mu nshingano uburezi bw’abantu bakuru, Habasa Ange Felix, yavuze ko buri mwaka hari abakuze bigishwa gusoma, kubara no kwandika

[email protected]